skol
fortebet

Mukaruriza Monique wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe Ambasaderi, Gashyantare ni iyo kwitondera kuri we!

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Amb Mukaruriza Monique/Foto Igihe
Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 3/2/2017 yemeje ko Mme Mukaruriza Monique wayoboraga Umujyi Kigali ko aba Ambasaderi w’u Rwamda i Lusaka muri Zambiya akuwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, nta mwaka wari ushize ayobora Umujyi wa Kigali.
Mme Mukaruriza Monique yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali mu matora y’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali yabaye umwaka ushize mu kwezi kwa kabili. Umwaka ayobora Kigali ukaba waburagaho iminsi mike kuko yatowe taliki (...)

Sponsored Ad

Amb Mukaruriza Monique/Foto Igihe

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 3/2/2017 yemeje ko Mme Mukaruriza Monique wayoboraga Umujyi Kigali ko aba Ambasaderi w’u Rwamda i Lusaka muri Zambiya akuwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, nta mwaka wari ushize ayobora Umujyi wa Kigali.

Mme Mukaruriza Monique yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali mu matora y’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali yabaye umwaka ushize mu kwezi kwa kabili. Umwaka ayobora Kigali ukaba waburagaho iminsi mike kuko yatowe taliki 29/2/2016.

Mu mwaka umwe yari amaze ayobora Umujyi wa Kigali, biragoye kumushyira ku gipimo ariko bike bigaragara ni uko Umujyi wamurushaga imbaraga.

Asize ikibazo cy’abazunguzajyi nta kerekezo gihamye cyo gukemuka gifite, ikibazo cy’abubatse amazu bakurikije igishushanyo mbonera ariko bakabura abakiliya ndetse n’indi myanzuro igoye nko kwirukana abakorera mu mazu yagenewe guturamo bakimukira mu yagenewe ubucuruzi(n’ubwo badacuruza).

Mme Mukaruriza yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Fidele Ndayisaba (wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge).

Fidele Ndayisaba yari umwe mu bari batangiye inzira zo kwiyamamaza zashoboraga no kumusubiza ku ntebe y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali yari amazeho imyaka 5 ariko aza kubihagarika akuramo kandidatire ye

Kandidatire ya Mme Mukaruriza yaratunguranye kuko ku rutonde ndakuka rw’abakandida bemejwe na Komisiyo y’Amatora bari bagiye guhatana mu matora y’inzego z’ibanze icyo gihe nta zina Mukaruriza Monique ryagaragaraga mu Murenge n’umwe aho yaba yariyamamarije.

Bibaye ubwa gatatu mu myaka itatu ishize impinduka zikomeye ku buzima bwa Politiki bwa Mme Mukaruriza ziba. Mu kwezi kwa Gashyantare. Taliki 25 Gashyantare 2013 Mme Mukaruriza yirukanwe amarabira muri Guverinoma (yari Minisitiri w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba).

Iki gihe amakosa yari yakoze yayasabiye imbabazi, arababarirwa nyuma yaho agirwa ukuriye ibikorwa by’Umuhora wa Ruguru.

Taliki 29/Gashyantare/2016 yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, nyuma y’umwaka uburaho gato, taliki 4 Gashyantare 2017 avanwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agizwe Ambasaderi i Lusaka muri Zambiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa