skol
fortebet

Mureshyankwano yeretse abasore n’ inkumi ko guhinga bitabuza umuntu kuzaba guverineri

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2018

Sponsored Ad

Guverineri w’ Intara y’ amagepfo Mureshyankwano Rose yanenze abasore n’ inkumi biga mu mashuri yisumbuye bajya mu biruhuko bakirirwa mu gitanda aho gufasha ababyeyi imirimo avuga ko we yiga muri ayo mashuri yatahaga agahinga kandi ko bitamubujije kuba uyu munsi ari guverineri.
Mureshyankano yabivuze kuri uyu wa 15 Mutarama 2018 mu Karere ka Nyanza, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutaha ibyumba by’amashuri bishya bigera kuri 31 biherutse kubakwa.
Yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye aho ko (...)

Sponsored Ad

Guverineri w’ Intara y’ amagepfo Mureshyankwano Rose yanenze abasore n’ inkumi biga mu mashuri yisumbuye bajya mu biruhuko bakirirwa mu gitanda aho gufasha ababyeyi imirimo avuga ko we yiga muri ayo mashuri yatahaga agahinga kandi ko bitamubujije kuba uyu munsi ari guverineri.

Mureshyankano yabivuze kuri uyu wa 15 Mutarama 2018 mu Karere ka Nyanza, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutaha ibyumba by’amashuri bishya bigera kuri 31 biherutse kubakwa.

Yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye aho ko rukwiye kwita ku murimo by’umwihariko bafasha abayeyi babo imirimo yo mu rugo kandi n’abana bato bagatozwa umurimo hakiri kare ariko batavunishwa.

Yagize ati “Ukagera mu rugo ugasanga rurimo umukobwa w’inkumi ariko umukecuru ungana nanjye ni we uri gukubura, umukobwa ngo ntiyakubura ngo yiga mu mashuri yisumbuye, ayo mashuri ntacyo azakugezaho niba utabasha guca bugufi ngo ukore isuku mu rugo rwanyu. Ugasanga abahungu amakabutura cyangwa amapantalo aragera aha (munsi y’ikibuno) ntashobora kuzitura ihene cyangwa gushaka ubwatsi bw’inka”.

Guverineri Mureshyankwano yitanzeho urugero avuga ko akiri muto yatojwe umurimo n’ubu akaba akunda gukora, bityo asaba urubyiruko gukunda umurimo.

Ati “Nanjye ndi umubyeyi mfite abana kandi nararezwe, twebwe mu biruhuko twarahingaga twazava ku ishuri tugasanga imyaka yeze bakagurisha tukabona amafaranga y’ishuri, ubwo se gukora iyo mirimo byatumye ntaba Guverineri? Mwa bana mwe nta kintu gitanga amahoro n’umugisha nko gukora, gukora ntawe byishe ahubwo kurera amaboko birica”.

Yibukije abangavu ko bagomba kwirinda gukunda iby’ubusa kuko ahanini ari byo bituma bashukwa bagaterwa inda zitateguwe bikababyarira ingaruka mbi.

Ati “Abana b’iki gihe bashaka kurera amaboko, ntibashaka gukora ariko barashaka gutunga telefone nk’iya Guverineri (…) aho niho hava rimwe na rimwe gushukwa, uyimuhaye akamukoresha ibyo ashaka, niba ari umukobwa akamutera inda cyangwa umuhungu akamwigisha kunywa urumogi n’izindi nmgeso mbi”.

Ibi byanashimangiwe na bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyanza bavuga ko abanyeshuri basuzungura ababyeyi babo bitwaje ko biga mu mashuri yisumbuye.

Leta y’ u Rwanda yashyizeho gahunda y’ uburezi kuri bose aho muri iki gihe buri mwana wese agomba kujya kwiga. Aha niho abayobozi bahera basaba ababyeyi kutavutsa umwana n’ umwe uburenganzira bwo kwiga.


Rose Mureshyankano n’ abandi bayobozi bafungura kumugaragaro ibyumba by’ amashuri byubatswe mu karere ka Nyanza: Amafoto, Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa