skol
fortebet

Muri Guverinoma nshya hongewemo Minisiteri ebyiri

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze impinduka muri Guverinoma nshya aho abaminisitiri batandatu batari basanzwe bayigaragayemo ; batatu mu bari bagize Guverinoma icyuye igihe babura imyanya yabo mu gihe Minisiteri ebyiri ari zo nshya zashyizwe muri Guverinoma zirimo iy’ubutaka n’amashyamba ndetse na minisiteri y’urubyiruko.
Muri Minisiteri 20 zashyizwe muri Guverinoma nshya ,11 muri zo ziyobowe n’abagore mu gihe icyenda zisigaye ari zo zahawe abagore.
Mu zindi mpinduka zabayeho mu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze impinduka muri Guverinoma nshya aho abaminisitiri batandatu batari basanzwe bayigaragayemo ; batatu mu bari bagize Guverinoma icyuye igihe babura imyanya yabo mu gihe Minisiteri ebyiri ari zo nshya zashyizwe muri Guverinoma zirimo iy’ubutaka n’amashyamba ndetse na minisiteri y’urubyiruko.

Muri Minisiteri 20 zashyizwe muri Guverinoma nshya ,11 muri zo ziyobowe n’abagore mu gihe icyenda zisigaye ari zo zahawe abagore.

Mu zindi mpinduka zabayeho mu buyobozi bukuru bw’igihugu nuko hari abadepite babiri bakuwe mu nteko ishingamategeko barimo Gatabazi Jean marie Vianney wagizwe Guverineri w’intara y’amajyaruguru na Edward Bamporiki wagizwe Perezida w’itorero ry’igihugu.

Abagize Guverinoma nshya
I. Abaminisitiri :
1. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
2. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije
5. Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
7. Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane,
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
8. Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
9. Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
10. Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo
11. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi
13. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko
14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho
15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza
16. Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo
17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima
20. Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
II. Abanyamabanga ba Leta :
1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro
2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage
4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage
5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.
6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze
7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu
8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi
9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi
10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier,
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira :
1. Bwana MUREKEZI Anastase,
Umuvunyi Mukuru
2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli
3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo
7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko
8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda
9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba
10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi
12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)
13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero
14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu
15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative
16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire
17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye
Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE

Ibitekerezo

  • Ko nta minisitiri w’intebe ndi kubona? Iyo minisiteri bayikuyeho? Hanyuma kwa kanimba mbonyemo umusimbura... we nta mwanya yahawe? Pls munsobanurire murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa