Musabimana wari umuyobozi w’ ishuri yatorewe kuba Meya wa Nyabihu
Yanditswe: Monday 14, May 2018
Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rega ADEPR mu Murenge wa Jenda, yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu mu gihe cy’inzibacyuho.
Musabimana wari usanzwe ari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Nyabihu yatowe ku majwi 21 kuri 22 angana na 95.5% y’abatoye. Uyu mwanya yari awuhanganiye na Ntirugirimbabazi Jean Marie Vianney ukuriye Urugaga rw’Abikorera muri Nyabihu wagize ijwi rimwe (4.5 %).
Akarere ka Nyabihu kari kamaze iminsi itatu nta buyobozi gafite kuko abayigize bose beguye mu bihe bitandukanye guhera muri Werurwe 2018.
Ku ikubitiro heguye Mugwiza Antoine wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Ubukungu, ibaruwa isezera kuri iyo mirimo yayitanze tariki ya 7 Werurwe 2018 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ngabo James, weguye ku wa 17 Mata 2018, bose bavuga ko ari impamvu bwite.
Abaheruka ni Uwanzwenuwe Théoneste wari Meya w’Akarere weguriye rimwe na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri aka karere, Mukansanga Clarisse, uyu yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Biteganyijwe ko mu minsi 90 hazakorwa amatora y’abayobozi b’Akarere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *