skol
fortebet

‘Musana’ na ‘Registre’ amazina azimije bamwe bahaye amoko

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

Innocent Nizeyimana, Umusizi akaba n’ Umwanditsi w’ibitabo by’amateka ya Jenoside avuga ko iby’Abahutu n’Abatutsi byahinduye inyito kugira ngo abantu batamenya ko amoko akiri mu Banyarwanda.

Sponsored Ad

Nizeyimana yabitangarije mu rwunge rw’amashuri rwa Shyogwe(GS Shyogwe) mu karere ka Muhanga, ubwo yatangaga igitabo kivuguruza abavuga ko mu Rwanda hari amoko, kuwa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018.

Nizeyimana yanditse igitabo gifite umutwe ugira uti “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo”. Yahaye intara y’amajyepfo ibitabo 1.000, agenera by’umwihariko Urwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe ibigera kuri 60.

Nizeyimana na we wize muri iryo shuri ryashinzwe mu 1946, avuga ko abanyeshuri baho baranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakayihisha abayobozi n’abarezi.

Avuga ko adashinja ab’iki gihe biga muri GS Shyogwe kwiyumvamo ubwoko, ariko ko hari Abanyarwanda ngo bagifite iyo mitekerereze ndetse bakaba barahinduye uburyo bita Abahutu n’Abatutsi.

Iyo raporo ya NURC yavugaga ko Abantu bangana na 27.9% batanze amakuru bagaragaza ko Abanyarwanda bacyibona mu moko, ndetse ko 25.8% babonaga ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nk’ uko Kigalitoday yabitangaje igitabo cya Nizeyimana kigizwe n’ibyiciro by’amateka y’u Rwanda bitandukanye, aho yahereye ku mibanire y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoroni, ngo barangwaga n’ubumwe ndetse n’ubwizerane.

Nizeyimana asobanura ko ibyitwa Abahutu, Abatutsi n’Abatwa byari ibyiciro by’imibereho y’abantu, ku buryo umuntu yashobora kubyuka ari Umututsi bukajya kwira yabaye Umuhutu (yanyazwe).

Ku ruhande rw’abanyeshuri b’i Shyogwe, uwitwa Ngarambe Jean d’Amour ahakana ko nta myitwarire cyangwa imvugo zigaragaza ivangura n’irondabwoko muri iryo shuri.

Icyakora yemeza ko nta mateka bazi ku bijyanye n’impamvu yateye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Amacakubiri nta bumenyi buhagije tuyafiteho”.

Umushumba w’Itorero Anglican, Diyoseze ya Shyogwe, Dr Kalimba Gered nawe asobanura ko impamvu yateraga imyitwarire mibi y’ivangura muri GS Shyogwe, yari politiki mbi ya gikoroni na Repubulika za mbere ya 1994.

Ati “Ntabwo tuyobewe ko iyo mushaka kuvuga iby’Abahutu n’Abatutsi mukoresha amagambo azimije ku buryo umuyobozi atabimenya!

Bamwe ngo ni ba ‘Musana’ abandi ngo ni ba ‘Registre’. Ibyo murabikoresha kugira ngo mwarimu ye kumenya icyo muvuga, ariko nabamenyeshaga ko iby’ubwoko nta bihari, kiriya gitabo kizabasobanurira”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa