skol
fortebet

Musanze iramagana ivangura rishingiye ku ngano y’ intwererano mu bukwe

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Bitandukanye n’ ibimenyerewe mu muco nyarwanda, mu karere ka Musanze harimo kwaduka umuco utamenyerewe aho uwakoresheje ubukwe yicaza abantu akurikije ingano y’ icyo umuntu yatwerereye.
Uretse n’ icyo kandi bamwe mu baturage batanga intwererano mu bukwe bafite imyumvire y’ uko uwatwerereye agomba gutaha amaze kimwe cya kabiri cy’ intwererano yatanze.
Umwe mu baturage baganiriye na Radio1 dukesha iyi nkuru yagize ati “Niba utwereye umuntu ikesi ya Primus uba ugomba gutaha unyweye amacupa (...)

Sponsored Ad

Bitandukanye n’ ibimenyerewe mu muco nyarwanda, mu karere ka Musanze harimo kwaduka umuco utamenyerewe aho uwakoresheje ubukwe yicaza abantu akurikije ingano y’ icyo umuntu yatwerereye.

Uretse n’ icyo kandi bamwe mu baturage batanga intwererano mu bukwe bafite imyumvire y’ uko uwatwerereye agomba gutaha amaze kimwe cya kabiri cy’ intwererano yatanze.

Umwe mu baturage baganiriye na Radio1 dukesha iyi nkuru yagize ati “Niba utwereye umuntu ikesi ya Primus uba ugomba gutaha unyweye amacupa atandatu, atandatu asigaye uwatwererewe akayakiriza abashyitsi batatwerereye”

Nubwo bimeze gutya ariko abaturage bose siko babibona kuko hari abaturage bakomeye ku muco gakondo w’ u Rwanda wo gusangira no gusanganya ibihari.

Umuturage ati “Mu gihe cya mbere waragendaga watwereye umusururu, n’ uwasanye urwagwa mugasangira, ariko ubu uwatwereye primus ntashobora kwicarana n’ uwatwereye umusururu”

Mugenzi we ati “Ahari urukundo, watwereye uba wagiye gufasha nta mpamvu yo kuvayo uzimaze.”

Umuyobozi wungirije w’ akarere ka Musanze Uwamariya Marie Claire avuga ko umuco nk’ uyu udakwiye kuko ubusanzwe umuco nyarwanda urangwa n’ ubusabane.

Yagize ati “Ubundi umuco nyarwanda urangwa n’ ubusabane, urangwa no gusangira yaba duke yaba twinshi. Mu by’ ukuri kukwakira bakurikije uko watwerereye ntabwo biri mu muco nyarwanda.”

Uwamariya avuga ko uyu muco ari mvamahanga ati “Ni ibintu Abanyarwanda bagiye bakura mu mico y’ ahandi”

Uyu muyobozi avuga ko uyu muco urimo kwaduka ushatse kuvuga ko uwatwereye menshi agomba kwakirwa neza, uwatwereye make akakirwa nabi. Akavuga ko uyu muco udakwiye guhabwa intebe ndetse ko nk’ ubuyobozi bw’ akarere ka Musanze bifuza ko umuco nyarwanda wagaruka.

Ntibyaba ari ugukabya umuntu avuze ko uyu muco utari mu karere ka Musanze gusa kuko ibintu nk’ ibi byo kuvangura abantu no kubicaza hakurikijwe ingano y’ icyo umuntu yatwerereye biboneka no mu tundi turere tw’ igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa