Kigali

Mushikiwabo yaganiriye na Perezida wa Nigeria bakomoza no ku kibazo cy’abimukira

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 10 January 2018 Yasuwe: 484

Ministre w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, Mme Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa kabiri yagiranye ibiganiro na perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, aho yari amushyiriye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ibibazo birimo n’icy’abimukira bari muri Libya aho perezida Buhari yizeje ko yafashe umwanzuro wo kwakira abanyanijeriya 5037 bari mu bimukira baheze muri icyo gihugu.

Perezida Muhammadu Buhari kandi akaba yizeje mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ubufatanye mu gihe mu mpera z’uku kwezi kwa 1 atangira kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe.

Uyu mukuru w’igihugu asanga perezida w’u Rwanda mu gihe azaba ayoboye uyu muryango yazafasha gukemura ibibazo birimo icy’umutekano muke muri Sudani y’epfo, icy’abashaka kwikura kuri Cameroon, icyo muri Togo cy’abaturage bahora mu myigaragambyo ndetse n’intwaro zinyanyagiye mu basivile zagiye zituruka mu bihugu birimo na Libya.

Minisitiri Mushikiwabo akaba yabwiye perezida Muhammadu Buhari ko perezida Kagame ugiye kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe azakenera inama ku bibazo by’umutekano mu gace ka Sahel, ku mavugurura yawo arimo gukorwa kuri ubu, ndetse u Rwanda rukigira kuri Nigeria ubuhanga mu buhinzi no kuvugurura umubano n’ubucuti ku mpande zombi.

RBA

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yahaye Perezida Kagame imbyeyi n’iyayo...

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr.Abiy Ahmed yahaye Perezida Kagame uri mu...
26 May 2018 Yasuwe: 2648 0

Akarere ka Ruhango kabonye meya mushya

Njyanama y’akarere ka Ruhango iherutse kweguza nyobozi yose y’aka karere...
25 May 2018 Yasuwe: 2381 0

Rwakazina atorewe kuba meya mushya w’ umujyi wa Kigali

Inama Njyanama y’ umujyi wa Kigali itoreye Marie-Chantal Rwakazina w’ imyaka...
25 May 2018 Yasuwe: 2372 0

U Rwanda nyuma yo guca amashashi, pulasitiki zikoreshwa rimwe nazo...

Leta y’ u Rwanda yatangiye guca ikoreshwa ry’ amacupa ya pulasitiki mu biro...
25 May 2018 Yasuwe: 1335 0

Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe imirimo rusange mu mujyi wa Kigali yasezeye...

Mugabo Vianney wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu mujyi wa...
24 May 2018 Yasuwe: 4098 0

Nyabihu: Gitifu w’umurenge yakiriye umukecuru umutwaro w’inkwi

Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere...
24 May 2018 Yasuwe: 5979 2