skol
fortebet

Mushikiwabo yaganiriye na Perezida wa Nigeria bakomoza no ku kibazo cy’abimukira

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Ministre w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, Mme Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa kabiri yagiranye ibiganiro na perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, aho yari amushyiriye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ibibazo birimo n’icy’abimukira bari muri Libya aho perezida Buhari yizeje ko yafashe umwanzuro wo kwakira abanyanijeriya 5037 bari mu bimukira baheze muri icyo gihugu.
Perezida (...)

Perezida Muhammadu Buhari kandi akaba yizeje mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ubufatanye mu gihe mu mpera z’uku kwezi kwa 1 atangira kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe.

Uyu mukuru w’igihugu asanga perezida w’u Rwanda mu gihe azaba ayoboye uyu muryango yazafasha gukemura ibibazo birimo icy’umutekano muke muri Sudani y’epfo, icy’abashaka kwikura kuri Cameroon, icyo muri Togo cy’abaturage bahora mu myigaragambyo ndetse n’intwaro zinyanyagiye mu basivile zagiye zituruka mu bihugu birimo na Libya.

Minisitiri Mushikiwabo akaba yabwiye perezida Muhammadu Buhari ko perezida Kagame ugiye kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe azakenera inama ku bibazo by’umutekano mu gace ka Sahel, ku mavugurura yawo arimo gukorwa kuri ubu, ndetse u Rwanda rukigira kuri Nigeria ubuhanga mu buhinzi no kuvugurura umubano n’ubucuti ku mpande zombi.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa