skol
fortebet

Mushikiwabo yateguje Abanyakigali ko mu minsi iri imbere imihanda imwe izaharirwa Abaperezida bategerejwe I Kigali mu nama

Yanditswe: Wednesday 14, Mar 2018

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba , Louise Mushikiwabo, yateguje Abanyakigali ko mu cyumweru gitaha imwe mihanda izaharirwa abaperezida bategereje mu Rwanda mu nama yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’.
Abakuru b’ibihugu bya Afurika basaga 26 bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama Idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Iyi nama izabera muri (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba , Louise Mushikiwabo, yateguje Abanyakigali ko mu cyumweru gitaha imwe mihanda izaharirwa abaperezida bategereje mu Rwanda mu nama yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika basaga 26 bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama Idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 21 Werurwe igamije kwemeza no gushyira umukono ku masezerano yemeza isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.
Iyi nama izabanzirizwa n’indi yo ku wa 20 Werurwe izahuza abacuruzi bakomeye n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika.

Iyi gahunda ya AU ikuriwe na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou ndetse icyo gihugu nicyo cyagombaga kwakira iyi nama ariko muri Mutarama 2018 abakuru b’ibihugu bya Afurika basabye Perezida Kagame uyoboye AU ko iyi nama yabera i Kigali.

Muri 2016 inama y’ abaperezida ya AU iheruka mu Rwanda mu masaha runaka imwe mu mihanda yo mu mugi wa Kigali yahariwe abaperezida bituma hari abakererwa mu nziza. Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Abanyarwanda icyo babyihanganiye.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Leta igiye gukorana na polisi y’ u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda bamenyeshejwe hakiri kare uko imihanda izakoreshwa.

Yagize ati “…Ku batuye hano mu mugi wa Kigali n’ Abanyarwanda muri rusange, mu muco mwiza abanyarwanda bafite turabasaba kwihangana kuko inama zirimo abakuru b’ ibihugu bangana gutyo zisaba umutekano. Kuva ejo (uyu munsi) dufatanyije n’ umugi wa Kigali n’ inzego z’ umutekano turatangira kubaha amakuru y’ uburyo imihanda izakoreshwa. Na gahunda z’ izo nama kugira ngo abantu babashe gupanga neza gahunda zabo”

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Abanyarwanda uko bitwaye mu nama iheruka kubera mu Rwanda y’ abakuru b’ ibihugu ati “Turongera no kubashimira ko no mu nama iheruka y’ abakuru ibihugu yabereye mu Rwanda hashize umwaka hafi n’ igice, mwagaragaje bagaragajwe ubwitonzi no kwakirana abashyitsi umutekano. Ni ko bimeze iyo abayobozi bakuru bahuye habaho kufata neza no kubarebera umutekano”

U Rwanda ruheruka kwakira abakuru b’ibihugu benshi mu 2016, ubwo abarenga 30, ba Visi perezida, ba Minisitiri w’Intebe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya 27 ya AU yabaye kuwa 17 na 18 Nyakanga 2016.

AU isobanura ko amasezerano ya CFTA ari imwe muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063, akaba abumbatiye ku kugira ijwi rimwe nk’umugabane, kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika, buri hasi cyane ugereranyije n’ubwo bikorana n’u Burayi na Aziya.
Aya masezerano amaze imyaka 40 akorwaho ategerejweho impinduka zikomeye kuri uyu mugabane.

Ibihugu bya Afurika bicuruzanya gake cyane hagati yabyo ugereranyije n’uko ibindi bihugu bibikora, kuko muri Afurika buri ku gipimo cya 16%, ugereranyije na 19% muri Amerika y’Epfo; 51% muri Aziya; 54% muri Amerika ya Ruguru na 70% mu Burayi.

Biteganyijwe ko CFTA izazamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku gipimo cya 53% hakavanwaho imisoro itari ngombwa ku buryo byarema isoko rusange rigizwe n’abaturage miliyari 1.2, rifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 $.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa