skol
fortebet

“Nakwegura aho kubuza umuturage kuvugana n’ itangazamakuru” Meya Nambaje

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis avuga ko umuturage afite uburenganzira bwo gutambutsa ibitekerezo mu itangazamakuru akavuga ko yahitamo kwegura aho kugira ngo abuze umuturage kuvugana n’ itangazamakuru.
Intara y’ uburasirazuba aka karere gahereremo, ikunze kuvugwamo ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bubuza abaturage kuvugana n’ itangazamakuru.
Bamwe mu baturage bo muri iyo ntara bavuga ko rimwe na rimwe iyo bavuganye n’ itangazamakuru bibagiraho ingaruka zirimo kwimwa serivisi (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis avuga ko umuturage afite uburenganzira bwo gutambutsa ibitekerezo mu itangazamakuru akavuga ko yahitamo kwegura aho kugira ngo abuze umuturage kuvugana n’ itangazamakuru.

Intara y’ uburasirazuba aka karere gahereremo, ikunze kuvugwamo ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bubuza abaturage kuvugana n’ itangazamakuru.

Bamwe mu baturage bo muri iyo ntara bavuga ko rimwe na rimwe iyo bavuganye n’ itangazamakuru bibagiraho ingaruka zirimo kwimwa serivisi zitangirwa mu nzego z’ ibanze no gufungwa.

Muri iyi ntara kandi niho hagaragaraye umuyobozi w’ umudugudu wahohotewe n’ umwe mu bayobozi ba polisi amuziza ko atitabye telefone y’ akazi.

Ibi kimwe n’ andi makosa yagiye akorerwa abaturage umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis avuga ko atari kubimenya iyo abaturage batavugana n’ itangazamakuru.

Ashimangira ko yahitamo kwegura aho kugira ngo abuze umuturage kuvugana n’ itangazamakuru.

Nambaje yatangarije Radio1 ati “Umuturage afite uburengazira bwo gutanga igitekerezo no kuvugana n’ itangazamakuru. Njye ahubwo nakwegura aho kubuza umuturage kuvugana n’ itangazamakuru. Ibyo by’ abaturage bahohotewe kuko bavuganye n’ itangazamakuru ntabwo nari kubimenya iyo itangazamakuru ritabaho”

Meya Nambaje watorewe kuyobora akarere ka Ngoma muri Werurwe 2012, mu mwaka ushize wa 2016 yashyizwe mu majwi avugwaho kubuza abayobozi b’ inzego akuriye gutanga amakuru batabanje kumubaza. Ibi yaje kubyamaganira kure mu kiganiro ubuyobozi bw’intara y’I Burasirazuba bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 07 Kamena 2016.

Icyo gihe Nambaje yagize ati “Nta muyobozi wanga gutanga amakuru kuko barabizi ko ari itegeko gutanga amakuru ku byo bakorera abaturage."

Ingingo ya 21 mu gatabo k’ amahame ndangamyitwarire agenga abanyamakuru, n’ abandi banyamwuga b’ itangazamakuru mu Rwanda igira iti “Mu kazi kabo, umunyamakuru n’ undi munyamwuga w’ itangazamakuru bagomba guhabwa amakuru yose kandi bafite uburenganzira bwo kugenzura mu bwisanzure ibikorwa byose bigenga ubuzima rusange”

Itegeko ry’ itangazamkuru mu Rwanda rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga akamuri ku mutima rikanateganya amakuru atemerewe gutangazwa ayo ariyo. Amakuru atemerewe gutangazwa arimo ubuzima bwite bw’ umuntu n’ amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’ igihugu.

Ibitekerezo

  • Uwo niwe Meya rwose. Ndamushimye cyane kdi akomeze ubwo butwari bwe amateka azabimwubahisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa