skol
fortebet

‘Nari niteguye gutabwa muri yombi kubera ibyo nakoreraga mu gihugu’ Diane Rwigara

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi Diane Rwigara yavuze ko yari yiteguye ko azafatwa agafungwa bityo ko kuba yaratawe muri yombi bitamutunguye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’ umuherwe na nyakwigendera Assinapol Rwigara mu kwezi gushize urukiko rukuru rwaramurekuye we na nyina Adeline Rwigara ubu bakurikiranywe bari hanze.

Diane Rwigara yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ati “Ntabwo natunguwe no gutabwa muri yombi, nari byiteguye kubera ibyo nakoreraga mu gihugu. Iyo utinyutse kunenga guverinoma niko bigenda urafatwa, ugafungwa cyangwa ukamburwa ubuzima bwawe. Niteze ko hari ikizahinduka”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo nibwo bwa Mbere Diane Rwigara na Adeline Rwigara bitaba urukiko bagakomeza kuburanishwa nyuma y’ uko urukiko rutegetse ko barekurwa bagakurikirana badafunze.

Ibyaha Diane Rwigara akurikiranyweho bishingiye ku magambo n’ ibikorwa byamuranze ubwo yashaka kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda, naho ibyaha nyina akurikiranyweho bishingiye ku biganiro yagiranye n’ abantu bataba mu Rwanda.

Diane Rwigara yumvikana kenshi avuga ko ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku mpamvu za politiki ariko Minisitiri w’ Ubutabera Johnston Busingye yahakanye ibyo kuba Diane Rwigara akurikiranywe kubera impamvu za politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa