skol
fortebet

’Ndaza kubamerera nabi’ Perezida Kagame atangiza umwiherero wa 15

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul yagereranyije kurangiza inshingano umuyobozi aba yahawe no kurwana urugamba, yongera kugaya abayobozi bakora mu nzego zimwe badakorana, anabaza niba ingabo zarwana urugamba zidakorana.
Ubu ni bumwe mu butumwa Perezida Kagame yatanze atangiza umwiherero wa 15 w’ abayobozi bakuru b’ igihugu urimo kubera I Gabiro mu karere Gatsibo.
Yagize ati “Abantu 100 gusa bagiye ku rugamba, ariko buri umwe akikorera ibyo yishakiye , usigara inyuma umwanzi abari imbere urwo rugamba (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul yagereranyije kurangiza inshingano umuyobozi aba yahawe no kurwana urugamba, yongera kugaya abayobozi bakora mu nzego zimwe badakorana, anabaza niba ingabo zarwana urugamba zidakorana.

Ubu ni bumwe mu butumwa Perezida Kagame yatanze atangiza umwiherero wa 15 w’ abayobozi bakuru b’ igihugu urimo kubera I Gabiro mu karere Gatsibo.

Yagize ati “Abantu 100 gusa bagiye ku rugamba, ariko buri umwe akikorera ibyo yishakiye , usigara inyuma umwanzi abari imbere urwo rugamba barurwana bate? Icyerekezo twihaye twakigeraho gute abantu badakorana ku rugamba rumwe?”

Ikibazo cy’ abayobozi badakorana si ubwa mbere Perezida Kagame akivuzeho mu mwiherero kuko no mwiherero wa 10 iki kibazo yavuze ku bayobozi bakora muri Minisiteri badakorana.

Kuri iyi nshuro yahishuye ko hari bamwe mu bayobozi bitwaza ko impamvu badakorana ari uko babaha gukorana n’ abo badashaka. Ababaza niba bahawe kujya kwihitiramo abo bakorana neza.

“Kudakorana , kutajya impaka bivuze iki? Ese uwakubwira ngo jya hariya nga bariya hitamo abo ukorana nabo, amaherezo wakorana nabo? Nicyo cyabuze? Niba udakorana n’ umuntu kubera ko akubangamiye cyangwa utamushaka uwakubwira ngo ugende wihitiremo abo ukorana nabo byaruta?”

Umukuru w’ igihugu kandi yanongeye gukomoza ku kibazo cy’ abayobozi baguma mu biro ntibegere abaturage abaza ikibura ngo abayobozi bave mu biro begere abaturage abayobozi batandukanye bamubwira ko ariko ikosa ryakorwaga ariko bagiye kwisubiraho.

Perezida Kagame yagaragaraje ko arambwiwe kuba hashize imyaka 15 hari ibibazo bimwe bihora bigaruka bitarangira. ati "Ndaza kubamerera nabi"

Yagize ati “Ba mayors ikibazo ni iki? Abana bakirwa ku mihanda ntibage mu ishuri twarashyizeho uburyo bagomba kwiga. Mumbwire ko mutambwira ndabaraza hato…abandi nituha mwe muraza gusigara hano, ntaho muri buge mutanshubije”.

Uyu mwiherero witabiriwe n’ abayobozi bagera kuri 300 baturutse muri Leta no mu miryango y’ abikorera. Uyu mwiherero uzamara iminsi 4. Biteganyijwe ko hazasuzumwa uko imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 14 washyizwe mu bikorwa hakanafatwa indi myanzuro.

Ibitekerezo

  • Gukorana nuwo adashaka? Bajye begura niba batabishoboye

    ibi birababaje rwose kumva umuyobozi yatinyuka kuvuga ko bamuhaye gukorana nuwo adashaka,Umusaza yararushye rwose,akazi karabuze,benshi birwa bicaye none ngo babahaye gukorana nabo badashaka?rwose bahave bamuhaye igisubizo kandi bemera kujya mu baturage nibyingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa