skol
fortebet

NEC yakiriye kandidatire ya Diane Rwigara

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena komisiyo y’ igihugu y’ amatora NEC yakiriye ibyangombwa bya Diane Shimwa Rwigara ushaka kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda.
Ku isaha ya saa cyenda zibura iminota mike nibwo Diane Rwigara yageze kuri komisiyo y’ igihugu y’ amatora aherekejwe n’ abantu benshi bari muri coaster.
Uyu mukobwa w’ umuherwe Nyakwigendera Assinapol Rwigara yari kumwe n’ abarinzi be.
Bitandukanye n’ abamubanjirije gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida w’ u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena komisiyo y’ igihugu y’ amatora NEC yakiriye ibyangombwa bya Diane Shimwa Rwigara ushaka kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda.

Ku isaha ya saa cyenda zibura iminota mike nibwo Diane Rwigara yageze kuri komisiyo y’ igihugu y’ amatora aherekejwe n’ abantu benshi bari muri coaster.

Uyu mukobwa w’ umuherwe Nyakwigendera Assinapol Rwigara yari kumwe n’ abarinzi be.

Bitandukanye n’ abamubanjirije gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida w’ u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kamana, Diane Rwigara yaje afite ibyangombwa byuzuye nta nakimwe abura.

Mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru benshi bari baje gukurikirana uyu muhango wo gutanga candidature ye, yavuze ko abamusiye kuri ubu bari mu mazi abira kuko hari abatarara mu rugo zabo, muri aba ngo harimo abo mu karere ka Nyanza.

Diane Rwigara avuga ko Abanyarwanda bakeneye impinduka ku mwanya w’ umuyobozi mukuru w’ igihugu akavuga ko mu myaka 23 FPR imaze iyobora Abanyarwanda nta kindi isigaje gukora.

Amabwiriza ya komisiyo y’ amatora avuga ko ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nk’ umukandida w’ ingenga agomba kugira abantu 600bamusinyira, 12 muri buri karere.

Diane Rwigara avuga ko nubwo bitari byoroshye aya masinya yayabonye ndetse akanarenza umubare ukenewe.

Yagize ati “Abansinyiye barenga 900, ni 929, nk’ uko nabitangaje mu kiganiro nagiranye n’ abanyamakuru narimfite abantu 10 bashinzwe kunsinyishiriza”

Ibitekerezo

  • Eeeeeeh, ubwo nkabo bamusinyiye wamugani nabahe, babayeho bate!!!! Sha nange ampereje namusinyira zashaka zikaniga tu!!!! Arikose ubwo nkabo hari imisanzu babazwa da!!!! Nkekako hagize nkumukozi wa Leta cg umuntu ugizicyo aatunze muriki gihugu wasinyira abo bashaka kwiyamamaza yahita asubira...............

    ahhhhh ubwo se batayakiriye twagararagaza democracie gute? ubwo wowe ntabwo wumva agakino?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa