skol
fortebet

Ngoma: Gitifu w’ umurenge ngo atukira abayobozi bagenzi be mu ruhame

Yanditswe: Thursday 30, Aug 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu bakozi b’umurenge wa Rukumberi n’abanyamabanga nshingwabikorwa ba tumwe mu tugari tuwugize, barashinja gitifu Arcade MURAGIJEMUNGU kubategekesha igitugu no kubatukira mu ruhame bigatuma bahorana impungenge zo kwirukanwa mu kazi.

Sponsored Ad

Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize umurenge wa Rukumberi utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye TV1 na Radio1 ko imyitwarire ya gitifu w’uyu murenge idahwitse kuko ngo adatinya no kubatukira imbere y’abaturage bayoboye ati “ … nko mu nama ukumva aravuze ngo ntacyo ushoboye, sinzi n’uwaguhaye akazi icyo yashingiyeho, uzirukanwa wowe rwose.”

Uku gutegekesha igitugu no gutukira abakozi bagenzi be mu ruhame kandi Arcade MURAGIJEMUNGU anabishinjwa na bagenzi be bakorana mu biro by’umurenge wa Rukumberi, ibyo bemeza ko byamaze kubacamo ibice.

Ati “kugeza ubu hari abantu babiri bamushyigikiye gusa, abo ni uhagarariye DASSO ku murenge n’ushinzwe irangamimerere, abandi avuga ko twakoze agatsiko kagamije kumurwanya.”

Babajijwe niba bo ari shyashya, ku buryo ariwe wagerekwaho iyo mikorere mibi yose, aba bakozi bagitse bati “nta wavuga ko twese turi ba miseke igoroye, ariko niba umuntu akosheje nihakurikizwe icyo amategeko ateganya.”

Mu cyifuzo cyabo ngo barasaba inzego zimukuriye kumukebura nubwo ngo bakeka ko hari umuyobozi mukuru ku rwego rw’akarere umushyigikiye ndetse ko baba bafitanye amasano ya hafi.

Arcade MURAGIJEMUNGU umaze amezi agera kuri abiri ayobora uyu murenge wa Rukumberi, yemera ko hari ubwo biba ngombwa ko ashyira imbaraga kuri aba bakozi mu gihe inshingano batazuzuza neza, gusa icyo kubatuka cyo asa n’utacyemera. Ashinja abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali gukererwa ku kazi, kutegera abaturage ku buryo ngo we, uburyo abakeburamo yumva bunoze.

Guhugira mu makimbirane ari hagati yabo aho gukemura ibibazo by’abaturage ni kimwe mu byo umukuru w’igihugu aherutse kugaragaza ko bidindiza iterambere bikanasubiza inyuma uturere mu mihigo.

Nta gushidikanya ko ikibazo kiri hagati y’uyu muyobozi w’umurenge wa Rukumberi na bagenzi be bafatanya mu kuyobora nacyo kizakomeza kugira ingaruka ku iterambere ry’abaturage niba inzego bireba zitagikurikiraniye hafi.

Akarere ka Ngoma kasubiye inyuma ho imyanya 2 mu mihigo y’uyu mwaka kuko kaje ku mwanya wa 22 ugereranyije n’uwa 20 kari kabonye mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017.

Niba ikibazo nk’iki kivugwa mu murenge wa Rukumberi kiri no mu yindi mirenge igize aka karere,birashoboka ko byaba imwe mu mpamvu iirimo gutuma gasubira inyuma muri gahunda yo kwesa imihigo ugereranyije n’uko kari kameze mu yindi myaka yahise.

Ibitekerezo

  • Basomyi, uyu muyobozi ndamuzi yayoboye umurenge wa Remera kandi yayoboye neza ndetse niwe wabaga abambere mu mihigo; kandi murebye n’ahandi hose yagiye ayobora, Yakoze neza, ubwo se yaba ahindutse muri ayo mezi abiri? Ahubwo abakozi b’uwo murenge cyane cyane uwo mugitifu wamutangarije itangazamakuru mushishoze murebe niba atariwe ufite ibibazo. Murakoze.

    Uyu muyobozi nahandi hose yanuze ntiyideze akorana neza nabandi kuko ni umusinzi kubi numunyamahane ikibaye cyose ahamagara mukuru we wungirije meya akaza akamufasha gutuka abakozi no kubatera ubwoba.ntabyomuzi!

    Barashaka gitifu utababwira!!! limwe na limwe igitsure no kubwira abantu bibaho gutinya kuvuga ibitagenda nabadashoboye, ngo bikosorwe, aho niho bipfira kwigira indakoreka naho kubahatira, gukorera abaturage nicyo cyamuzanye, mukore mureke amatiku,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa