skol
fortebet

“Niba ugirirwa akarengane ntukavuge nta na rimwe kazakemuka” Depite Bazatoha

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017

Sponsored Ad

Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda, ukomoka mu ishyaka PSD Honorable Adolphe Bazatoha yasabye abaturage bagirirwa akarengane kujya bakaragaza kandi bakakagaragariza aho kabereye kuko ariyo nzira nzira yo gukemura ako karengane.
Depite Bazatoha yabikomojeho mu nama y’ abarwanashyaka b’ ishyaka PSD mu karere ka Musanze. Iyo nama yateranye kuri uyu wa Gatandatu Werurwe 2017, yari igamije gukusanya ibitekerezo biganisha kugushyiraho umurongo umukandida uzahagararira iryo shyaka mu (...)

Sponsored Ad

Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda, ukomoka mu ishyaka PSD Honorable Adolphe Bazatoha yasabye abaturage bagirirwa akarengane kujya bakaragaza kandi bakakagaragariza aho kabereye kuko ariyo nzira nzira yo gukemura ako karengane.

Depite Bazatoha yabikomojeho mu nama y’ abarwanashyaka b’ ishyaka PSD mu karere ka Musanze. Iyo nama yateranye kuri uyu wa Gatandatu Werurwe 2017, yari igamije gukusanya ibitekerezo biganisha kugushyiraho umurongo umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017 azagenderaho.

Abo barwanashyaka ba PSD mu karere ka Musanze bagaragaje ko hari serivisi bimwa n’ abayobozi mu nzego z’ ibanze bitewe n’ uko bari mu ishyaka rya PSD.

Depite Bazatoha yavuze ko ibyo bidakwiye kuko itegeko nshinga ry’ u Rwanda riha buri wese uburenganzira bwo kujya mu ishyaka ashaka kandi ngo n’ ihuriro ry’ imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ryemerera umuntu wese kujya muwo ashaka.

Yongeyeho ko kugira ngo ako karengane karangire abo barwanashyaka bajya bagashyira ahagaragara kandi bigakorerwa aho barenganyirijwe.

Yagize ati “Niba ugiriwe akarengane, ntugashyire ahagaragara aho ngaho utuye ntabwo ako karengane kazakemuka”

Gukusanya ibyo bitekerezo byabanjirijwe n’ ibiganiro bitatu birimo ikiganiro kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, ikiganiro kuri gahunda yo guharanira ubumwe bw’ Abanyafurika Panafricanisme ndetse n’ ikiganiro kivuga kuri gahunda Abanyarwanda n’ inshuti zabo bitegura gutangira mu kwezi gutaha ariyo yo kwibuka ku nshuro ya 23 abazize jenoside yakorewe abatutsi.

Depite Bazatoha watanze ikiganiro kuri Ndi umunyarwanda yavuze ko buri munyarwanda yiherereye aho yagereranyije no mu ntebe ya penetensiya akisuzuma yasanga afite ibikomere yatewe n’ amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Avuga gahunda ya ndi Umunyarwanda yaje kuvura ibyo bikomere.

Yakomeje agira ati “Ndi Umunyarwanda tuvuga uyu munsi ni urugendo rwo gusubiza ubunyarwanda abanyarwanda bose hamwe. Ni gahunda mukwiye gushyigikira mu kayivana hano mu kayijyana mu ngo zanyu mukazayiraga abana banyu”

Avuga kuri panafricanisme Depite Bazatoha yavuze ko ari gahunda igamije ko abanyafurika bagira intego imwe yo guharanira iterambere ryayo bashyize hamwe.

PSD ni rimwe mu mashyaka 11 yemewe mu Rwanda, rivuga ko magingo aya ryiteguye 100% gutanga umukandida ku mwanya w’umukuru w’ igihugu.

PSD ryashinzwe mu 1991 muri uyu mwaka nibwo riteganya ibirori byo kwizihiza yubile y’ imyaka 25 ishize rishinzwe. Mu ntangiro za Kamena 2017 iryo shyaka rifite kongere yaguye izatangirwamo umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora y’ umukuru w’ igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa