skol
fortebet

Niyigaba Robert wari gitifu w’ umurenge wa Kigembe yitabye Imana

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’ akababaro ko Niyigaba Robert wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kigembe yitabye Imana.

Sponsored Ad

Nyakwigendera yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye.

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Gisagara Gasengayire Clemence yabwiye UMURYANGO ko Niyigaba yari amaze iminsi arwajwe n’ umuryango we.

Yagize ati “Yitabye Imana muri uyu mugoroba. Yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal”

Nyakwigendera Niyigaba yari arwaye indwara y’ umwijima arinayo yazize.

Ibitekerezo

  • RIP Niyigaba Robert .Ni inzira ya twese.Ariko nk’umukristu,ndibutsa abantu bose ko muli Yohana 6:40,Yesu yatwijeje ko azazura abantu ku munsi w’imperuka,akabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Gusa abo azabikorera,ni abantu bamwizera gusa.Nukuvuga abakora ibyo adusaba.Bisobanura ko abantu bose bakora ibyo imana itubuza batazazuka (abicanyi,abarwana,abasambanyi,abajura,abakora amanyanga,abibera mu byisi gusa ntibashake imana bakiriho,etc...).Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ni ikinyoma kiba kigamije guhoza abasigaye gusa.

    RIP , Abakozi wayoboye ntituzibagirwa ineza n’uurugwiro byawe. Imana izakwakire mubayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa