skol
fortebet

“Njyanye ibintu byinshi byiza nzajya nibukira kuri iki gihugu” Lamin Manneh wari uhagarariye Loni mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 04, Jun 2017

Sponsored Ad

Lamin Manneh wari uhagarariye amashami y’ Umuryango w’ Abibumbye mu Rwanda uherutse guhindurirwa imirimo yavuze uko yabonye u Rwanda mu myaka ine n’ igice yari ahamaze yongeraho ko ajyanye byinshi byiza azajya arwibukiraho
Lamin Maneh yageze mu Rwanda mu myaka ine n’ igice ishize avuye muri Congo Brazzaville aho yari afite inshingano nk’izo yari afite mu Rwanda.
Mu minsi ishize Lamin yazamuwe mu ntera, agiye guhagararira Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) ku mugabane wa (...)

Sponsored Ad

Lamin Manneh wari uhagarariye amashami y’ Umuryango w’ Abibumbye mu Rwanda uherutse guhindurirwa imirimo yavuze uko yabonye u Rwanda mu myaka ine n’ igice yari ahamaze yongeraho ko ajyanye byinshi byiza azajya arwibukiraho

Lamin Maneh yageze mu Rwanda mu myaka ine n’ igice ishize avuye muri Congo Brazzaville aho yari afite inshingano nk’izo yari afite mu Rwanda.

Mu minsi ishize Lamin yazamuwe mu ntera, agiye guhagararira Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) ku mugabane wa Afurika, azajya akorera Addis Ababa muri Ethiopia

Lamin Maneh avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda yahasanze isura itari mbi y’urugendo rw’iterambere. Ngo gutura muri iki gihugu byamubashishije kwitegereza neza impinduka n’aho zikomoka ndetse abona n’ibituma izo mpinduka zishoboka.

Manneh yavuze ko yageze mu Rwanda runengwa mu bijyanye n’ ubwisanzure no kudaha umwanya imiryango itegamiye kuri Leta gusa ngo we ibi abihuza n’ amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati ‘Iyo urebye igihugu nk’u Rwanda ukitegereza neza aho cyavuye, abasesenguzi benshi n’indororerezi bavuga ko cyari aho twakwita nko munsi ya zero. Nza hano kandi nari nzi ko hari abanenga u Rwanda ko hari ibitagenda cyane cyane muri politiki nko kutagira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, sosiyete sivile idafite umwanya uhagije wo gukoreramo… Nasesenguye ibi byose nsanga dushobora kubisanisha n’amateka y’u Rwanda. Icyabaye cyiza ni uko hamwe no gufatanya na guverinoma buri gihe twabonaga igisubizo gitanga icyizere ku bintu batajyaga babonamo ibibazo.”

Lamin Akomeza avuga ko gahunda yo guteza imbere ubushobozi bwa sosiyete sivile hakoreshejwe uburyo bwo guhemba imishinga myiza kurusha iyindi mu marushanwa ni kimwe mu bisubizo byinshi byagezweho ku bufatanye bwa One UN na guverinoma y’u Rwanda kandi bikagera ku ntego igamijwe.

Yagize ati “Njyanye ibintu byinshi byiza nzajya nibukira kuri iki gihugu, nabonye imiyoborere myiza iki gihugu ifite, perezida ufite intumbero nziza, wiyemeza ikintu kandi akakigeraho, ukora cyane, akaba ariko anafite ubushake bwo gutuma abaturage bose bakora, wegera abaturage, nzahora nibuka ubu buyobozi ari na bwo umugabane wose wa Afurika ukeneye. Nzakumbura ibintu byose mu Rwanda, iterambere ryihuta cyane, abaturage bakomeye, igihugu gisa neza n’ikirere cyiza.”

Shyaka Anastase Umuyobozi w’Urwego rw’Iguhugu rushinzweimiyoborere (RGB) ubwo hatangwaga ibihembo ku mishanga yahize iyindi mu irushanwa ry’imiryango itari iya Leta, yashimiye Lamin Maneh nk’umwe mu bagize uruhare runini cyane mu gutuma sosiyete sivile igeze aho iri none.

Shyaka yagize ati “Uyu mugabo ni inshuti ikomeye y’u Rwanda, yumva u Rwanda, yumva ibyiyumviro byarwo, avuga ko u Rwanda ari igihugu gikomeye, ko ubudakemwa butabaho mu isi icy’ingenzi ari ugukomeza. Kuri sosiyete sivile, Lamin yatangiranye n’uyu mushinga kuva twatangira kuwutegura, igihe cyose yabaga ahari ari kuvugira sosiyete sivile.”

Yongeraho ati “Nashakaga imbere y’aba bantu kugushimira ku byo wakoze, ndabizi ko utari wenyine wari kumwe n’ikipe nini ariko inshingano zawe zari inkingi ya byose nk’umuyobozi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa