skol
fortebet

“Nta mpamvu y’uko Afurika n’u Burayi byarebana nk’ibitezanya ibibazo” Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame asanga bidakwiye ko umugabane w’ u Burayi n’ uwa Afurika birebana nk’ ibitezanya ibibazo kubera ikibazo cy’ abimukira.
Ibi yabitangarije I Bruxelles mu gihugu cy’ u Bubiligi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kamena aho yitabiriye inama ngarukamwaka yatumiwemo na Perezida wa Komisiyo Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi Jean-Claude Juncker.
Muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ku uguteza imbere abikorera, guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore, guteza imbere (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame asanga bidakwiye ko umugabane w’ u Burayi n’ uwa Afurika birebana nk’ ibitezanya ibibazo kubera ikibazo cy’ abimukira.

Ibi yabitangarije I Bruxelles mu gihugu cy’ u Bubiligi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kamena aho yitabiriye inama ngarukamwaka yatumiwemo na Perezida wa Komisiyo Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi Jean-Claude Juncker.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ku uguteza imbere abikorera, guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore, guteza imbere urubyiruko no ku kibazo cy’impunzi n’abimukira. Yavuze ku mibanire ya Africa n’Uburayi aho abona ko iyi migabane idakwiye kurebana nk’itezanya ibibazo ahubwo ikwiye gufatanya kubikemura.

Ku kibazo cy’impunzi n’abimukira gihangayikishije Isi muri iyi minsi, yavuze ko giterwa na politiki mbi z’igihe kirekire.

Umukuru w’ igihugu yakomeje avuga ko gushakira amahoro abandi mu kubategeka ko babaho mu mibereho y’abandi bizahora biteza ibibazo kuri buri ruhande.

Yagize ati “Iki nicyo gikwiye gukemurwa vuba. Nitugira ibiganiro birimo ukuri kandi bireba imbere, turabona ko nta mpamvu y’uko Africa n’Uburayi byarebana nk’ibitezanya ibibazo.”

Yavuze ko ku banyaburayi n’abanyafrica uyu munsi, icyemezo cyo kuva mu gihugu ubundi gihera ku kuba umwe yumva ko ibyifuzo n’ubushobozi bye bitari kugerwaho iwabo.

Ati “Twarushaho gukora neza. Hari inshingano n’amahirwe kuri twese mu gufatanya. Tugomba gufatanya kongerera imbaraga abikorea, abagore n’urubyiruko mu kubaka ibihugu bituje kandi bikungahaye.”

Iyi nama ihurije hamwe abantu barenga 5 000 baturutse mu bihugu 140, barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inzobere mu iterambere, abashoramari, abaharanira impinduka n’abahagarariye urubyiruko.

Perezida Kagame ejo kuwa kane azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel ndetse anaganire n’abanyarwanda baba mu Bubiligi no hafi yaho muri Rwanda Day ya 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa