skol
fortebet

“Ntabwo ari njyewe gusa bambitse ubusa …Imana izahora igihe nikigera” Diane Rwigara

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Diane Shimwa Rwigara, umukobwa wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yongeye kuvuga ku mafoto yakwirakwiye y’ umuntu w’ igitsina gore wambaye ubusa buriburi, avuga ko abakoze ariya mafoto atari we gusa bambitse ubusa ahubwo babwambitse Abanyarwandakazi bose.
Yabitangarije Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017 ubwo yari amaze gushyikiriza komisiyo y’ igihugu y’ amatora ibyangombwa bye nk’ umuntu ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Nyuma y’ (...)

Sponsored Ad

Diane Shimwa Rwigara, umukobwa wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yongeye kuvuga ku mafoto yakwirakwiye y’ umuntu w’ igitsina gore wambaye ubusa buriburi, avuga ko abakoze ariya mafoto atari we gusa bambitse ubusa ahubwo babwambitse Abanyarwandakazi bose.

Yabitangarije Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017 ubwo yari amaze gushyikiriza komisiyo y’ igihugu y’ amatora ibyangombwa bye nk’ umuntu ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Nyuma y’ igihe gito Diane Rwigara atangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda hari amafoto bivugwa ko ariye aye yambaye ubusa yakwirakwijwe. Umunyamakuru yamubajije niba aya mafoto atamubera imbogamizi mu rugendo arimo rwo kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda.

Ati “Icyo kibazo cy’ amafoto nari naragisubije, ariko nagusubiza vuba vuba. Abakoze biriya bintu by’ amafoto nibo bagombye gukurikiranwa ahubwo bakanahanwa mu gihugu kitwa ko kigendera ku mategeko, abantu babikoze nibo mwagombye kubazwa ibyo bibazo”

Yongeyeho ati “Hari n’ abambaza ngo kuki utareze, ngasubiza nti ‘ni ukurega uwo uregera’”

Diane Rwigara avuga u Rwanda ari igihugu kivuga ko kirengera uburenganzira bw’ abagore, ndetse gifite n’ abagore benshi. Nyamara ngo nta mugore watinyutse kwamagana ariya mafoto.

Ati “Inzego zacu zo mu Rwanda, zirimo abagore benshi ariko n’ abagore bari muri izo nzego biriya bintu ntabwo bigeze babyamagana, ariko bikaba biva ku bwoba. Nigeze kuvuga ko muri iki gihugu ntawe uvuga ahantu hose hari ubwoba…”

“Ntabwo ari njyewe bambitse ubusa gusa, ahubwo babwambitse Abanyarwandakazi bose, nubwo bicecekeye”

Diane Rwigara yahakanye amakuru avuga ko ashaka kwihorera

Hari amakuru yatangajwe mu binyamakuru avuga ko Diane Rwigara yiyamamarije kuyobora u Rwanda kugira ngo azihorere kubera urupfu rwa Se Assinapol Rwigara rutavuzweho rumwe.

Uyu mukobwa avuga ko we adashobora kwihorera kuko guhora ari ukw’ Imana kandi ngo afite icyizere ko igihe nikigera Imana izahora.

Ati “Njyewe ntabwo nemera kwihorera kw’ abantu, guhora ni ukw’ Imana, kandi izahora igihe cyayo nikigera”

Yunzemo ati “Ibyambayeho byatumye numva akababaro n’ agahinda kari mu banyarwanda benshi. Niyo mpamvu nshikama mvuga ko ari njyewe ufite ubushishozi n’ ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’ akarengane kuko nanjye ubwanjye nabibayemo”

Diane Rwigara niwe mukobwa rukumbi utanze kandidatire ye. Ayitanze nyuma ya Dr Frank Habineza watanzwe n’ ishyaka DGPR, Umukandida wigenga Mwenedata Gilbert na Barafinda Ssekikubo Fred bazitanze tariki 12 Kamena 2017.

Avuga ko yarengeje umubare w’ amasinya NEC isaba umukandida wigenga ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Iyi komisiyo isaba amasinya 600 ariko we avuga ko yasinyishije amasinya 929. Ngo amatora naramuka akozwe mu mucyo ntihabemo akarengane azayatsinda.

Kwiyamamariza umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda byasabye Diane Rwigara gusubiza ubwenegihugu bw’ u Bubiligi yari afite kuko ntawemerewe kwiyamamariza uyu mwanya afite ubwenegihugu bubiri.

Perezida Kagame uherutse kwemezwa nk’umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida aho kugeza ubu ashyigikirwa kandi n’andi mashyaka nka PSD, PL na PPC, ntaratanga ibyangombwa kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kwakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika byahereye ku wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.

Ibitekerezo

  • NJEMBONAMWAGENZURANEZAMUKAREBA.UWABIKOZE.AGAHANWA.KUKOBITEYE.ISONI

    ariko turense ibyaporitike koko umuntu ukora ibintu nkabitiya akwiye nguhamwa nungutesha umuntu agaciro kandi ngutesha umuntu agaciro tuzi aho bwatugejeje nkabanyarwanda nibwo kwamagamwa Diane yihangane

    icyakoze ubwoba bwo burahari pepe

    “Njyewe ntabwo nemera kwihorera kw’ abantu, guhora ni ukw’ Imana, kandi izahora igihe cyayo nikigeraâ€

    uti nukurega uwo uregera, ushatse kuvugiki ? nonese abanyamategeko nibo babikoze ra ?nkumunyarwandakazi ukunda igihugu cyawe ushaka no kuyobora, ayo niyo magambo wakabaye ukoresha? ubwo se utanze uruhe rugero kubaturage ushaka kuyobora. uti "mu gihugu kitwa ko kigendera ku mategeko, abantu babikoze nibo mwagombye kubazwa ibyo bibazo†ngo kitwa ko !!!!! . What do you think you are building in to Rwandans? niba uzi imbaraga bisaba guhindura imyumvire yumuntu rekeraho kubiba imyumire mibi mubanyarwanda kuko nawe nka Diane uramutse utorewe kuyobora urwanda ugahurana banyarwanda bafite imyumvire nkiyawe wabashobora. Umuyobozi mwiza nubera urugero rwiza abandi agamije guharanira inyungu yumuturage.
    Banza wige kuri language yawe ukoresha muri public

    Diane nigitangaza dufite abantu nka Diane akarengane kahagarara nukuri kndi nkunze speech ye

    umva tuje tuvuga ukiri uyumukobwa nigitangaza pe!mubyukuri ibyavuga nibyo% iki gihugu Kirigutera imbere byo arko hari n’ubwoba bukabije.iyo ubona ibi Korwa byose byitirirwa umuntu 1 kandi byitwako akorana nabandi ndetse Nabo hakaba ntawavuga birigaragaza,iki ndi sindumva uwanenze President nukuvugako akora byose neza?njye we mvuze ukuri president KAGAME Akora neza pe muri Rusange arko harutuntu twakagombye kukosorwa hari abatunyutse bakatuvuga gusa ubwoba butuma batubona bagaceceka,nemerako iyi miyoborere ariyo yarikenewe mugihe gishize bitewe n’amateka gusa aho bigeze Siyo igikenewe,hubatswe imiyoborere munzego zitandukanye,rero ubu reka dukurikize amategeko kuwakosheje,buriya abaturage turumva tugashungura kumva ibintu 1,2,3 bimwe ntiwavuga ngo igihe cyose nukubeshya.cg se President abobakorana bakemura ikibazo muburyo butaribwo.txs

    Diane mukobwa mwiza komera kandi Imana ikube hafi,uri intwari ,abantu Bose babaye inkoma mashyi !!!they don’t have a choice ,they have to survive,imitima y’abanyarwanda yatewemo imbuto yitwa ubwoba (niyo siyasa )byose ni byiza,haaa,byose birera dee!!turi kumwanya wimbere muri byose !!!inzara yica abantu ntawuyireba,gutoneshwa kwa bamwe ntawukureba,ubu shomeri ntawubureba,byose ni byiza.

    Nibyo rwose uwagushyize ku karubanda kuriya yarahemutse akwiye kubibazwa. Ariko nawe nk’umuntu ushaka kuyobora imbaga y’abanyarwanda kuba ukifotoza kuriya biteye kwibaza kuri personality yawe!! Ni imyaka y’ubushyuhe cyangwa niko wumva ubwisanzure? Ubu se koko uwagutora ukajya mu Rugwiro nyuma tukazumva ngo bagusanze ahantu muri lodge bagucuritse koko.... nawe tubwire!

    Diane baramurenganya ni umwari wumutima ubereye kuyobora urwanda amafoto ni amakorano
    Azayobora nyuma.

    komera mwali w’u Rwanda hatana urebe ko ubwoba buriho bwashira mubanyarwanda gusa mfite impungenge ko amajwi yawe bazayiba bakayaca cg hakabaho igitugu kubatora naho guhora ubivuze ukuri ni ukwa RUREMA

    Jye Diane namugira inama yo kuvanamo kandidatire, jye simbona impamvu umuntu yata umwanya n imbaraga ze ku kintu azi neza ko kitazakoreka.

    ndagirango nsubiize uyu witwa queen ese uragiira ngo avuge ubutabera atabona or urashaka ngo abe igikange nkawe nabandi ntavuze !! komera tukurinyuma diane

    Diane rwose nintwari niyo atatsinda ibyo arigukora ubu birahagije, aruta abagabo benshi, ntawatinyutse kuvuga ibitagenda kubera ubwoba. ikimwaro kubagore bari muri Parliament kuko ntawamaganye ariya mafoto yandagaza mugenzi wabo.

    Truth will always prevail courage Diane, you are a brave lady and I thank God for you!

    Komerezaho..tura gushigikiye kandi tuzi yuko baziba amatora ariko uritwari tugatinye kuvuga aho ukuri kuri...ukuri kwa trump kwatumije atodwa.tuzagutora...

    Komerezaho..tura gushigikiye kandi tuzi yuko baziba amatora ariko uritwari tugatinye kuvuga aho ukuri kuri...ukuri kwa trump kwatumije atodwa.tuzagutora...

    Amahirwe menshi Diane.ababikoze nizere ko babonako binyuzemo.baradusebeje nkigitsina Gore.courage

    Ntabwo ndi umufana wa Rwigara ariko kubona yiyamamaza agatotezwa, akambikwa ubusa byatumye ndeka no kuba umufana wababikoze.

    Uziko mugirango muyobora ibigoryi?? Birababaje kubona leta twizera ifite imyunvire nkiriya. Y uko umugore agomba kurebwa nkigikoresho cyo mu buriri gusa! Hejuru ya 60% by aagore mu nteko!!!! Abagore turi aba president, aba CEOs, aAbacuruzi bakomeye..Birababaje kuba abagabo bakidufata nkibikoresho byo mu mashuka yabo akaba ari nako ashaka ko isi itubona. Shame on who ever did that....and you are stupid because you strengthern Rwigara by weakening ur self...Sinzamutora kuko nkunda Kagame. Ariko nimukomeza aya mafuti nubugoryi tuzabavaho rwose enought is enouggt

    Ntabwo ndi umufana wa Rwigara ariko kubona yiyamamaza agatotezwa, akambikwa ubusa byatumye ndeka no kuba umufana wababikoze.

    Uziko mugirango muyobora ibigoryi?? Birababaje kubona leta twizera ifite imyunvire nkiriya. Y uko umugore agomba kurebwa nkigikoresho cyo mu buriri gusa! Hejuru ya 60% by aagore mu nteko!!!! Abagore turi aba president, aba CEOs, aAbacuruzi bakomeye..Birababaje kuba abagabo bakidufata nkibikoresho byo mu mashuka yabo akaba ari nako ashaka ko isi itubona. Shame on who ever did that....and you are stupid because you strengthern Rwigara by weakening ur self...Sinzamutora kuko nkunda Kagame. Ariko nimukomeza aya mafuti nubugoryi tuzabavaho rwose enought is enouggt

    Diane rwigara mu mureke
    Rwose hakenewe impunduka kdi zinyuze mu mucyo igihugu twasanze kiyobowe nago cyaremewe kuyoborwa n’umuntu umwe
    Cya yobowe n’abami benshi
    Hazaza nabandi bayobore nkuko nta mvura igwa ntihite.byanga bya kunda ibihambiriye bizahambuka.

    Diane rwigara mu mureke
    Rwose hakenewe impunduka kdi zinyuze mu mucyo igihugu twasanze kiyobowe nago cyaremewe kuyoborwa n’umuntu umwe
    Cya yobowe n’abami benshi
    Hazaza nabandi bayobore nkuko nta mvura igwa ntihite.byanga bya kunda ibihambiriye bizahambuka.

    Ndagira ngo nisabire aba bantu bigize inkomamamashyi nka Queen bareke kwibasira umuntu ahubwo banyomoze ibyo bavuga ko ubu buyobozi bwananiwe gukemura naho ibyo murimo murata igihe kwirirwa muvuga ngo igihugu kiratera imbere abantu bakena kurushaho ntabwo dushobora kubyumva.Facts kuri terrain zirabavuguruza.Bimaze iki kwerekwa amazu maremare abantu badafitiye ubushobozi bwo kugeramo no gukoreramo?Bimaze kwerekwa imihanda myiza mu gihe abaturage badafite ubushobozi bwo kugura amamodoka yo kuyigendamo n’abayafite bakaba babangamiwe na monopole yabaye icyorezo muri kino gihugu ?Murebe transport yacu ukuntu yapfuye bitewe n’abiswe ko ngo batsindiye amasoko abantu birirwa bahagaze muri gare ku mirongo babuze imodoka mu gihe imodoka zimwe zahobagiye kubera gukurwa mu mihanda ngo yatsindiwe.Muzarebe nk’umurongo w’abantu bajya Nyanza ya Kicukiro.Umurongo uhera mu gitondo ukageza kumugoroba .Turabizi Diane ntazatsinda ariko nibura abantu bazatanga message ko ubutegetsi buriho hari ibyo bugomba guhindura aho guhora bubeshywa ko byose bigenda.Dukeneye change,turambiwe itonesha mu masoko ya Leta,Dukeneye KO abantu batagumya guhorwa ibitekerezo byabo,Dukeneye kwitorera abadepite aho kugenwa n’abo ba Nyiri ububasha ,Dukeneye kwitorera abayobozi b’ibanze barimo na ba gitifu ,Dukeneye isaranganwa ry’ umutungo aho kwikubirwa na bamwe ,Dukeneye ko ibyiza by’igihugu bisaranganwa nta gutonesha,turabimbiwe ikimenyane mu kazi,Dukeneye ubwisanzure muri transport, Turambiwe imirongo yo muri gare kd imodoka za bamwe ziparitse.

    When people are trying to bring u down it already means u are above them.keep up shame on those who did the shit.nicyo nzagutorera uri umukobwa ushize amanga

    Mukuri uvuga neza gusa Imana nibonako ubikwiye uzayobora kndi nibona undi nawe azayobora so komeza munzira nziza urimo Imana nayo izakora ibyayo kbsa

    Mukuri uvuga neza gusa Imana nibonako ubikwiye uzayobora kndi nibona undi nawe azayobora so komeza munzira nziza urimo Imana nayo izakora ibyayo kbsa

    Uje ukenewe turambiwe abayobozi bashyize imbere gusahura igihu. batagira urukundo rwigihugu n’abagituye. turambiwe kubeshywa no gucececyeshwa.

    Mu Rwanda ibintu bigomba guhinduka igihugu kikayoborwa n’amaraso mashya. Tukaba dusanga Diyane ariwe ushobora gukosora ibyo FPR yananiwe gukora mu myaka 23 imaze izambya igihugu. Abantu bose bumva FPR yarabahemukiye cyangwa yarabasubije inyuma cyangwa yarabimye amahirwe yo kubaho mu mudendezo bagomba kuyoboka Diyane. Niwe wenyine ushobora gukemura ibibazo FPR yateje mu gihugu.

    Turashima byinshi byiza ubuyobozi bwatugejejeho ariko hari na byinshi bikeneye gukosorwa . Kuyobora abanyarwanda nkuko bayobowe ni ukorora ibigwari n ibigoryi , ariko nka buriya iyo ibintu nkabiriya byakorewe umunyarwandakazi, abandi banyarwandakazi barebera kandi ngo bari hejuru ya 60% yabadufatira ibyemezo, ntibitugaragariza ko nuvundi ari ba ndiyo bwana gusa . Iki gihugu nubwo dufite abayobozi benshi ariko gifatirwa ibyemezo nabantu cg imiryango mike. Bivuze ko abasigaye ari zero ntacyo bavuze. None ubwo murumva ahazaza ari hehe? Umunsi abariho bazacyura igihe bizagenda bite?? Mwikubite agashyi kuko nubwo abantu batavuga ariko baba bareba ibiri kuba byose....

    Murahaze.mwebwe mucyeneye impinduka murasha izisa gute?ubundi abantu bindashima mwahozeho,igihugu cyimeze neza ariko ngo mucyeneye impinduka.murebe aho izo mpinduka mushaka zigejeje ibihugu byabarabu,Yemen,Libya etc...
    mumaze guhaga amahoro nu mutekano.Ntamuntu muzima usimbuza Ikipe itsinda.

    Turashima umukuru w’igihugu aho yavanye igihugu naho akigejeje,gusa abanyarwanda dukeneye impinduka nkizo tubona muri tanzania,USA.........

    Ariko mwacecetseko dufite ibibazo murebe inzara iri mugihugu kubaza abantu guhinga na bijumba na mwumbati bihigwa ngandurarugo byabaye kirazira amatora numuhanga diane nawe tumenyeko haru mu nyarwanda kazi ufite ibitekerezo abandi babita ibwa bagaceceka badakoma amashyi nirwo rwanda twiteze guhohoterwa kwi ifinI zimira udutoya nuko se bitagaragara

    ntakuri kuba mumatora yomurwanda umukandida uzatorwa yatowe ubwo hahindurwaga itegekoshinga ngo nabanyarwanda barihinduye byahe ko ryahinduwe nugomba gutorwa kdi kwabanyarwanda bose bamuzi kwari toraha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa