skol
fortebet

Ntabwo twamenye impamvu y’agatotsi hagati y’u Rwanda na Uganda-Mushikiwabo

Yanditswe: Tuesday 13, Mar 2018

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda Hon.Mushikiwabo Louise yatangajeko u Rwanda rutamenye impamvu yateye agatotsi hagati yarwo na Uganda avuga ko u Rwanda na Uganda bifitanye isano y’ amaraso ndetse ko u Rwanda rudashobora kubuza umudendezo abanya Uganda bari mu Rwanda nubwo Abanyarwanda bari muri Uganda bafashwe bagafungwa n’ ubu bamwe muri bo bakaba bagifunzwe"
Mu mpera z’ umwaka ushize nibwo hagati y’ u Rwanda na Uganda hatangiye kumwikana umwuka utari mwiza. Bamwe mu Banyarwanda bari muri (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda Hon.Mushikiwabo Louise yatangajeko u Rwanda rutamenye impamvu yateye agatotsi hagati yarwo na Uganda avuga ko u Rwanda na Uganda bifitanye isano y’ amaraso ndetse ko u Rwanda rudashobora kubuza umudendezo abanya Uganda bari mu Rwanda nubwo Abanyarwanda bari muri Uganda bafashwe bagafungwa n’ ubu bamwe muri bo bakaba bagifunzwe"

Mu mpera z’ umwaka ushize nibwo hagati y’ u Rwanda na Uganda hatangiye kumwikana umwuka utari mwiza. Bamwe mu Banyarwanda bari muri Uganda bagiye bafatwa bagafungwa bakanakorerwa ibikorwa by’ iyicarubozo.

Mu Kiganiro Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba akaba n’ Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018 yavuze ko u Rwanda rutazi icyateye agatotsi kari hagati u Rwanda na Uganda ibihugu ubusanzwe byari bibanye neza yongeraho ko abakuru b’ ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro kuri iki kibazo.

Yagize ati ”Hagati y’ u Rwanda na Uganda habaye ibibazo mwagiye mu byumva ndetse munabyandikaho, icyo navuga ni uko ibyo bibazo byavuye ku ruhande rwa Uganda. Abanyarwanda benshi bahagiriye akaga bamwe barafungwa n’ ubu hari abagifunzwe... Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, Abagande ni benewacu. Ni abavandimwe bacu, dusangiye byinshi dusangiye amateka,dusangiye n’ amaraso Abagande benshi dufitanye isano…iyo ibibazo nk’ ibyo bibaye icyo umuntu akora ni ukwegera ubuyobozi tukareba uko ibyo bibazo byakemuka.

Kagame na Museveni baganiriye kuri iki kibazo...

Mu mpera za Mutarama 2018, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Uganda baganira kuri ibi bibazo.

Yagize ati “Perezida wa Repubilika yafashwe umwanya wo kubonana mugenzi Perezida wa Repubulika ya Uganda igihe twari mu nama y’ abakuru b’ ibihugu by’ Afurika muri Ethiopia babiganiraho. Icyo twifuza ni uko ibyo bibazo byahagaragara.”

Yakomeje agira ati “Bibaho hari ubwo ibibugu bigirana ibibazo ikibabaje ni uko twebwe nk’ u Rwanda tutigeze tumenya impamvu yabyo cyane ko umubano w’ u Rwanda na Uganda ari ikintu gikomeye cyane , ni igihango”

Nta mishinga ifitiye inyungu abanyarwanda yadindiye kubera agatotsi hagati y’ ibi bihugu

Mushikiwabo yavuze ko imishinga ya Northern Corridor yadindiye bitatewe n’umubano w’ Rwanda na Uganda ahubwo byatewe n’izindi mpamvu zirimo amatora muri Uganda na Kenya n’umutekano muke muri South Soudan. ati "Icyangombwa ni ubushake bw’igihugu nta kigeze gihinduka".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa