skol
fortebet

Nyabihu: Amanyanga mu bucukuzi bw’umucanga ni imwe mu mpamvu zeguje abayobozi b’akarere

Yanditswe: Sunday 13, May 2018

Sponsored Ad

Tariki ya 7 werurwe 2018 ni bwo uwari umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe ubukungu n’iterambere MUGWIZA Antoine yeguye kuri izo nshingano bikavugwa ko byari ku mpamvu ze bwite.

Sponsored Ad

Nyuma y’ukwezi kumwe tariki 17 Mata 2018 uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Ngabo James nawe bitangazwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Hatarashira ukwezi, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 nabwo bitangazwa ko uwari umuyobozi w’aka karere UWANZWENUWE Theoneste n’uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza MUKANSANGA Clarisse nabo beguriye rimwe ku nshingano zabo z’ubuyobozi ndetse bahita begura no muri njyanama y’aka karere.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyabihu GASARABWE Jean Damascene yavuze ko yaba umuyobozi w’akarere n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza beguye uyu munsi ndetse n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere beguye mbere bose beguye ku bushake bwabo no ku mpamvu zabo bwite nk’uko amabaruwa banditse abigaragaza.

Uyu muyobozi wahakanye ibyo kuba kwegura kw’aba bayobozi baba babitegetswe yatangarije TV/Radio1 ko hari bamwe muri bo bari bafite amakosa bakurikiranweho mu rukiko ariko ngo akaba atakwemeza ko bifitanye isano no kwegura kwabo. Abo barimo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ndetse n’umuyobozi w’akarere bakurikiranwe mu rukiko kubera kwivanga mu bucukuzi bw’imicanga mu nyungu zabo bwite.

Nyuma y’uko komite nyobozi y’akarere ka Nyabihu yose yeguye GASARABWE Jean Damascene uyobora inama njyanama y’aka karere avuga ko kuwa mbere ari bwo hazaterana inama njyanama izemeza ubwegure bw’umuyobozi w’akarere n’ubw’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, iyo nama ngo akaba ari nayo izemerezwamo abagiye kuba bayoboze aka karere by’agateganyo.

Inkuru bifitanye isano: Meya na Visi meya wavuzweho kwanga kwakira urumuri rw’ ikizere beguye

Meya wa Nyabihu yemeje amakuru avuga ko uwari Visi meya ushinzwe ubukungu yeguye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa