skol
fortebet

Nyagatare: Mudugudu yahawe impano idasanzwe

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

Hamire Emmanuel uyobora umudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugari, Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, yahawe impano ya Karuvati iriho ifoto ya Perezida Kagame, ashimirwa ko ayobora neza umudugudu we.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ngo ntashobora gukuramo iyo karuvati kuko yayishimiye cyane
Uwo muyobozi ngo mu miyoborere ye agerageza kwigana Perezida Kagame, aharanira ko nta muturage wo mu mudugudu we wagira ikibazo ntigikemurwe, akanga akarengane ndetse akanashishikariza abaturage be gukora cyane bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu.

Iyo ngo ni yo mpamvu umwe mu baturage ayobora yamushimiye imiyoborere ye myiza, akamuha impano ya Karuvati ishushanyijeho ifoto ya Perezida Kagame, kugira ngo akomeze kurushaho kumwigana agirira akamaro abaturage ayobora.

Agira ati “ Ni impano nahawe n’umuganga utuye mu mudugudu nyobora. Iyi mpano ikaba yaratumye ndushaho gukora neza kugira ngo ntazasebya Perezida Kagame mpagarariye muri uyu Mudugudu.”

Hamire avuga ko aterwa ishema no kwambara iyo karuvati iriho ifoto ya Perezida Kagame, kuko ari umugabo witangiye igihugu akagikura mu bibazo byinshi cyari kirimo, ubu akaba akigejeje aheza, hagana ku iterambere rirambye.

Src: Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa