skol
fortebet

Nyakabanda: Ibiti bishaje n’ ibyiciro by’ ubudehe bikoze nabi bibangamiye abana

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

Abana bo mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge begeranyijwe n’ umuryango Children Voice Today uharanira ko ijwi ry’ abana ryumvikana, bavuga ko mu bibangamiye uburenganzira bwabo harimo ibiti bishaje, ibiciro by’ ubudehe bikoze ku buryo byima bamwe muri bo amahirwe yo kwiga n’ ibindi.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018. Abana bahurijwe hamwe ngo batange ibitekerezo ku byo babona bibangamiye uburenganzira bwabo bikwiye gushyirwa mu ngengo y’ imari ya 2019/20 bigakemurwa.

Mu bitekerezo binyuranye batanze humvikanyemo ruhura ziri mu duce batuyemo zikwiye gukorwa kugira ngo zitazabatwara ubuzima, kongererwa ibyumba by’ amashuri kuko hari aho biga mu ishuri bicaye ari bane ku ntebe, no gushaka uko abana bakiri ku mihanda bakurwamo.

Muhire Lissa Frank, wo mu murenge wa Nyakabanda , Akagari ka Munanira ya Mbere, Umudugudu wa Karutanga yabwiye UMURYANGO ko mu bibazo basaba ko byashyirwa mu bikeneye ingengo y’ imari harimo ikibazo cy’ ibiti bishaje.


Muhire Lissa Frank

Yagize ati “Aho dutuye haba Ruhurura ndende abana bashobora kuba bagwamo, abana bajya kuvona ahantu kure nko muri Mpazi, hakaba n’ ibiti byashaje cyane bishobora kuba byagwira amazu, tukaba tubona bikwiye gusimbuzwa ibiti bito”

Irizabimbuto Sylvie , utuye mu kagari ka Munanira ya kabiri yavuze ko kuba abana basigaye bahabwa umwanya bagatanga ibitekerezo ari intambwe nziza u Rwanda rwateye.

Ati “ Ijwi ry’ abana naryo rirakenewe tubona ari ikintu cyiza kuba babona ko abana ari abantu batanga ibitekerezo bikagirira igihugu akamaro. Twebwe nk’ abana tubona ari intambwe igihugu cyacu cyateye yerekana ko hari aho kivuye n’ aho gishaka kugera”

Irizabimbuto w’ imyaka 14 yavuze ko ibyo basabye mu ngengo y’ imari y’ umwaka ushize byakozwe agasaba ko mu ngengo y’ imari ya 2019/20 hakosorwa ibyiciro by’ ubudehe.


Irizabimbuto Sylvie

Yagize ati “Ibintu bibangamiye imibereho yacu ni abana bo ku mihanda. Abana bo ku mihanda baraduhangayikishije nkatwe bagenzi babo tuba twaremeye ko tuzabakorera ubuvugizi. Niyo batabakuraho bose ariko bakabaganya bitanga icyizere ko mu myaka izaza bazaba bashizeho”

Yakomeje ati “Ikindi twatanze ni uko abaturage bashyirwa mu byiciro by’ ubudehe bibakwiriye; iyo umwana arangije secondaire ababyeyi barabashyize mu kiciro cya 3 kandi batishoboye bituma adashobora kwiga kaminuza”.

Rukwavu Etienne, ushinzwe Imibereyo Myiza y’ Abaturage mu Murenge wa Nyakabanda yavuze ko guha umwanya abana bagatanga ibitekerezo ari ingenzi kuko hari ibitekerezo bicika abantu bakuru abana bakabitanga.


Etienne Rukwavu

Yagize ati “Hari icyahindutse kuko hari nk’ ibitekerezo bigenda bicika abantu rimwe na rimwe ugasanga barabivuze. Nk’ umwana wavuze ngo mu gace k’ iwacu hari ibiti bishaje bishobora guhanuka bikamena abantu imitwe, ushobora gusanga mu gace atuyemo abantu bakuru bakibagiwe icyo gihe bakagishyiramo kuko ikintu gishobora kwangiza ubuzima bw’ abantu kiba kihutirwa ngo gikemuke hakiri kare, ibiti bishaje bisimbuzwe ibishya”

Gutegura ingengo y’ imari bitangira mu Ugushyingo ikemezwa muri Kamena igatangira gukoreshwa muri Nyakanga.


Umwe mu bana asoma ibitekerezo abana bo mu murenge wa Nyakabanda bifuza ko byakemurwa mu ngengo y’ imari ya 2019/2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa