skol
fortebet

Nyamagabe yabonye meya mushya usimbura Mugisha Philbert

Yanditswe: Friday 09, Feb 2018

Sponsored Ad

Uwamahoro Bonavanture niwe watorewe kuba Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe atsinze arusha cyane Mujawayezu Louise bari bahanganiye uyu mwanya.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano ni umwe mu bitabiriye aya matora. Uwamahoro yabonye amajwi 324 kuri 337 bagombaga gutora naho Mujawayezu Louise agira amajwi 13 gusa.
Uwamahoro yasimbuye Mugisha Philbert wegujwe na njyanama y’ akarere ka Nyamagabe tariki 18 /11/2017 nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi y’ u Rwanda.
Mugisha (...)

Mugisha n’abandi bakozi batanu bakoraga mu karere ka Nyamagabe bakurikiranweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Muri ayo masoko harimo iryo gushyira amatara ku muhanda wo mu Mujyi wa Nyamagabe, aho rwiyemezamirimo waritsindiye yagombaga kwishyurwa miliyoni 97RWf akishyurwa 197RWf.

Uwamahoro afite imyaka 40 y’amavuko akanagira umugore n’abana batatu. Yavukiye mu Murenge wa Mugano ho mu Karere ka Nyamagabe..

Amashuri abanza yayigiye i Mugano n’i Kibeho, ayisumbuye ayigira i Save mu ishuri ry’abamarisite, mu ishami ry’uburezi.

Yigishije mu ishuri ribanza ry’i Mugano, ahavuye ajya mu ishuri ryisumbuye ry’i Gatagara.

Hashize umwaka ajya kwiga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi, yiga ibijyanyo n’imyigishirize, Psychopedagogie asoza amasomo muri 2005.

Arangije kaminuza yamaze igihe cy’imyaka ibiri n’igice umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri diyosezi gaturika ya Gikongoro.

Yakoze mu mushinga Twiyubake wa World Vision mu gihe cy’umwaka umwe, hanyuma ajya kwiga mu Busuwisi aho yakuye impamyabushobozi yo mu rwego rwa masters mu bijyanye n’iterambere. Maze muri 2010, aba umukozi wa LODA ushinzwe ubudehe. Ubu yari umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, MIFOTRA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa