skol
fortebet

Nyamasheke: Imirenge itanu yabonye ba gitufu bashya

Yanditswe: Sunday 09, Apr 2017

Sponsored Ad

Hari hashize hafi amezi 3 imirenge 5 y’akarere ka Nyamasheke itagira abanyamabanga nshingwabikorwa nyuma y’uko abari muri iyo myanya beguye ku mpamvu bise izabo bwite, ariko bikavugwa ko bijyanye no kuba bataruzuzaga inshingano zabo neza.
Kuwa kane nibwo abanyamabanga nshingwabikorwa bashya 5 barahiriye kuzatunganya imirimo yabo.
Abashyizwe muri iyo myanya ni Nabagize Justine ugiye kuyobora umurenge wa Bushenge akaba yari asanzwe ashinzwe ubworozi mu murenge wa Bushekeri, Ndanga Janvier (...)

Sponsored Ad

Hari hashize hafi amezi 3 imirenge 5 y’akarere ka Nyamasheke itagira abanyamabanga nshingwabikorwa nyuma y’uko abari muri iyo myanya beguye ku mpamvu bise izabo bwite, ariko bikavugwa ko bijyanye no kuba bataruzuzaga inshingano zabo neza.

Kuwa kane nibwo abanyamabanga nshingwabikorwa bashya 5 barahiriye kuzatunganya imirimo yabo.

Abashyizwe muri iyo myanya ni Nabagize Justine ugiye kuyobora umurenge wa Bushenge akaba yari asanzwe ashinzwe ubworozi mu murenge wa Bushekeri, Ndanga Janvier wahawe kuyobora umurenge wa Kagano, yari asanzwe ashinzwe ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, Cyimana Kayoboke Juvénal ugiye kuyobora umurenge wa Bushenge yari asanzwe aba muri sosiyete sivile ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba, Bigirabagabo Moise wahawe umurenge wa Ruharambuga wakoraga mu mushingwa wa USAID witwa Nyungwe Nziza na Nsengiyumva Zablon wahawe kuyobora umurenge wa Macuba akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye.

Nyuma yo kubarahiza, Meya w’aka karere Kamari Aimé Fabien, yabwiye Imvaho Nshya ko bahawe inshingano ziremereye zo gukemura ibibazo by’abaturage no guha serivisi nziza ababagana bakazanirinda kugwa mu mutego abo basimbuye baguyemo wo kudakorera abaturage neza uko bigomba, kandi kuko bamaze kugirwa inama n’inzego zibishinzwe zirimo Minaloc, Intara y’Uburengerazuba n’akarere, yizera ko bazakora bazirikana ko hari abo basimbuye batuzuzaga neza inshingano zabo.

Ku byerekeranye no kuba nta cyaba cyarahungabanye muri aya mezi yose yari ashize iyi mirenge idafite ba Gitifu, Meya Kamari yagize ati “Birumvikana ko kuba hari nk’umuntu umwe wakoraga inshingano z’abantu 2 kandi zose ziremereye hatabura ibyangirika, ariko ntibyabaye byinshi kuko twese dukora nk’ikipe.

Icyo tubasaba gusa ni ukuzana ingufu nyinshi mu kuzamura imibereho myiza y’umuturage kuko ni we twese dukorera, utazabishobora akazava mu nzira abashoboye bakabikora.”

Kuba bagiyeho mu gihe igihugu kiri muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muyobozi yavuze ko mu nshingano bafite harimo no gufasha abaturage kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi banasigasira ibyagezweho, bakanabafasha kurushaho guhumuriza abarokotse Jenosede bakazagira uruhare rukomeye mu migendekere myiza ya gahunda zo kwibuka, cyane cyane ko bose bari basanzwe bakora indi mirimo ifite aho ihuriye n’abaturage, izi gahunda bazizi neza.”

Bigirabagabo Moise, umwe mu bahawe inshingano nshya, yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye guha serivisi nziza abaturage nk’uko babirahiriye.

Ati “Ntituzatatira igihango twamaze kugirana n’abaturage ubwo twarahiriraga iyi mirimo.Tugiye kubaha serivisi zinoze nk’uko babishaka, tukabasaba kudushyigikira no kudatinya kugaragaza ibibazo aho biri kugira ngo bishakirwe ibisubizo ku bufatanye busesuye.”

Bagiyeho mu gihe hari utugari turenga 19 na two tutagira abayobozi, Meya Kamari akaba yijeje ko mu gihe kitarenze ukwezi nabo bazaba bashyizweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa