skol
fortebet

Nyamasheke :Bararira ayo kwarika kubera icyo bise intica ntikize bahabwa ku mitungo yabo yangijwe n’imihanda ikorwa

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Imwe mu inzu zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda/Foto:Kigalitoday
Abaturage basaga 40 mu Karere ka Nyamasheke bararira ayo kwarika kubera amafaranga bita intica ntikize bahabwa ku mitungo yabo yangijwe n’imihanda ikorwa.
Aba baturage bavuga ko bari bijejwe n’ubuyobozi bw’akarere ko bwabareka bagakora imihanda aho batuye hanyuma ibizangirika bakabibishyura, ariko nyuma yo gukora imihanda ngo batunguwe n’amafaranga buri wese yagenewe hakurikijwe ibye byangiritse kuko ngo adahwanye n’ibyangijwe. (...)

Sponsored Ad

Imwe mu inzu zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda/Foto:Kigalitoday

Abaturage basaga 40 mu Karere ka Nyamasheke bararira ayo kwarika kubera amafaranga bita intica ntikize bahabwa ku mitungo yabo yangijwe n’imihanda ikorwa.

Aba baturage bavuga ko bari bijejwe n’ubuyobozi bw’akarere ko bwabareka bagakora imihanda aho batuye hanyuma ibizangirika bakabibishyura, ariko nyuma yo gukora imihanda ngo batunguwe n’amafaranga buri wese yagenewe hakurikijwe ibye byangiritse kuko ngo adahwanye n’ibyangijwe.

Ingabire Jean Pierre avuga ko imihanda ya Kabeza Murwa yo mu kagari ka Ninzi yabasenyeye inzu kuburyo bamwe batakiziraramo n’abaziraramo bakaba bafite impungenge zuko zabagwaho kubera ukuntu zashegejwe n’iyo mihanda.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Ninzi barasaba akarere kugumana amafaranga kabagenera ku imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’imihanda kakabasanira inzu/Foto:Kigalitoday.

Avuga ko ubuyobozi bwari bwabijeje ko nibumara gukora imihanda buzatanga amafaranga yo gusana ibyabo byangiritse ariko ngo babajwe cyane n’amafaranga macye bari guhabwa atabasha gusana inzu zabo zangijwe n’imashini zikora imihanda.

Yagize ati "Abakozi bashinzwe ibijyanye n’ubutaka baje kuturebera ibyangijwe n’umuhanda kabeza Murwa bemeye ko bazanyubakira urukuta rw’aho umuhanda uzanyura, bemera n’amategura 120 bemera n’irangi ryo gusiga inzu kuko imvura igeramo ariko barikumpa ibihumbi 16 nabimaza iki."

Umwe mu mihanda yangije amazu y’abaturage/Foto:Kigalitoday.

Rugemangango Athanasie yungamo ati "Icyo nkubwiye wagera iwajye wakumirwa inzu yajye yahiritswe n’imashini ubu ndi kurara mu insina kukona bayiha agaciro k’ibihumbi 90Frw kandi ndashobora kuyiyubakira kubera ubumuga bw’amaguru yombi mfite, bari kumpa miliyoni 3Frw n’igice cyangwa bakanyubakira indi."

Abenshi bahuriza hamwe bavuga ko akarere kasubirana amafaranga kari kubagenera ubundi kakaza kubasanira inzu zabo kuko ngo babona atasana ibyabo byangijwe n’ibikorwa remezo by’imihanda.

Nkundineza Juvénal ushinzwe ibikorwa by’igena gaciro mu karere ka Nyamasheke avuga ko baza kumvikana n’abaturage batanyuzwe n’amafaranga bagenewe/Foto:Kigalitoday.

Nkundineza Juvénal ushinzwe ibikorwa by’igena gaciro mu karere, avuga ko bijeje abaturage ko bazabasanira ibizangizwa n’imihanda koko ariko ngo barabikoze usibye ko ngo harimo abataranyuzwe n’amafaranga bagenewe ariko ngo baraganira nabo kuburyo bumvikana.

Ati "Abo musanze hano ni abagiye bagirwaho n’ingaruka z’imirimo hari aho usanga amazu yaramenetse abo musanze bavuga ko batishimira uko byakozwe turaza kuganira nabo kandi ndizera ko babyumva ntakibazo kinini gihari."

Hashize amezi ane aba baturage bijejwe ko bazishyurwa ibyabo byangijwe n’imihanda ya Kabeza Rugabano na Kabeza Murwa ifite ibirometero bisaga bitanu.

Source:Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa