skol
fortebet

Nyamurinda akomeje kugirirwa icyizere gishobora kumwicaza ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo imaze gutorera Nyamurinda Pascal wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA); kuyihagararira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Ni mu matora yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017. Uyu mwanya Nyamurinda yatorewe yawuhataniraga na Rubagumya Emmanuel.
Mu matora yaherukaga, Nyamurinda yari yatorewe kuba visi Perezida w’inama Njyanama y’aka karere , ku mwanya wa Perezida hatorwa Bayisenge Jeannette. (...)

Sponsored Ad

Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo imaze gutorera Nyamurinda Pascal wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA); kuyihagararira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Ni mu matora yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017. Uyu mwanya Nyamurinda yatorewe yawuhataniraga na Rubagumya Emmanuel.

Mu matora yaherukaga, Nyamurinda yari yatorewe kuba visi Perezida w’inama Njyanama y’aka karere , ku mwanya wa Perezida hatorwa Bayisenge Jeannette.

Nyamurinda wari umaze igihe kinini ku mwanya w’ubuyobozi bwa NIDA,yaje kuwukurwaho minsi yashize, ahita ahabwa indi mirimo n ‘inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 3 Gashyantare 2017.

Ukurikije icyizere Nyamurinda w’imyaka 54 ari kugirirwa ndetse n’uburyo yagiye asohoza inshingano ze mu buyobozi bwa NIDA, nk’ikigo gifatiye runini ireme ry’umutekano w’igihugu, aragenda agana mu rwego rwo kuyobora Umujyi wa Kigali udafite umuyobozi muri iyi minsi nyuma yahoo Mukaruliza Monique ahawe inshingano nshya zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Nyamurinda mu Mujyi wa Kigali ntiyatungurana

Uyu mugabo amaze igihe mu mujyi wa Kigali, by’umwihariko muri Njyanama y’Akarere ka Gasabo, bisobanuye ko azi ubuzima bw’ako karere nk’uwari visi perezida wa Njyanama, ku buryo kuyobora umujyi bitamubera ihurizo.

Mu kazi yakoraga muri NIDA, yakoranaga bya hafi n’Umujyi wa Kigali. Atari gusa ko yari muri Njyanama y’ako karere ahubwo mu bijyanye n’umutekano, kuko icyivugo cy’uyu mujyi humvikanamo isuku n’umutekano.

Nk’umuyobozi wakoranaga bya hafi n’abaturage yari ahagarariye muri Njyanama, ndetse unaziranye n’abayobozi bo hejuru benshi kubera ikigo gifite inshingano ziremereye yari ayoboye, uwashyira ku munzani yasanga Nyamurinda yashobora kuyobora Umujyi wa Kigali, agendeye ku cyamubashishije kuyobora NIDA kuva yashingwa n’igihe yari ikiri umushinga muri 2007.

Ukurikije uburyo igikorwa cyo gukora indangamuntu zishingiye ku ikoranabuhanga cyashimwe, kigatungura amahanga kugeza ubwo Ibihugu 36 byaje gufatira ubumenyi ku ndangamuntu nshya z’u Rwanda, ndetse n’ibihugu byo mu karere bigatangira kwigana gukora izo ndangamuntu zidapfa kwangirika, bihesha Nyamurinda amahirwe yo kuba yatorerwa gukomeza ibyiza nk’ibyo no guhanga ibishya mu gihe yaba abonye ayo mahirwe yo kuyobora uyu mujyi.

Ikindi kandi mu nama, iyo Nyamurinda avuga, aganira n’abanyamakuru usanga adategwa ku bijyanye n’inshingano ze.

Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali azamenyekana biciye mu matora y’uzatsindira uwo mwanya ateganyijwe ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa