skol
fortebet

Nyaruguru: Abaturage ntibakiriye kimwe kuba amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi yinjiye mu nteko

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba amashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi yaratsindiye imyanya mu nteko y’ u Rwanda ari demukarasi ariko abandi basanga atari byiza.

Sponsored Ad

Aba baturage babitangarije UMURYANGO kuri uyu wa 5 Nzeli 2018 , nyuma gato y’ uko Komisiyo y’ Amatora itangaje amajwi y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora y’ Abadepite ikavuga ko PS Imberakuri na Green Party yatsindiye intebe mu nteko Ishinga Amategeko.

Wensislas Munyeshyaka yagize ati “Ayo mashyaka abiri yatowe ni uko twabifashe ariko twari twatoye ku gipfunsi nk’ uko bisanzwe. Ayo mashyaka mashya rero ni nka ya mihini mishya itera amabavu mu ntoki”

Nubwo Munyeshyaka avuga ko ariko, abandi barimo na Fautsin Misago bavuga ko kuba amashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi yarabonye amajwi ayinjiza mu nteko ari demukarasi.

Yagize ati “Twebwe tubifata nk’ imiyoborere myiza ya demukarasi. Biriya bintu(kuba amashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi baratsindiye intebe mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda) ni byiza hazabaho ubwuzuzanye mu bitekerezo…Yego hari ikizahinduka mu mikorere y’ inteko”

Muri rusange imibare y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora yerekana ko FPR Inkotanyi yagize amajwi 74% ayiheshya imyanya 40 mu nteko, PSD yagize amajwi 9 % ayihesha imyanya 5 mu nteko, PL yagize amajwi 7% ayihesha imyanya 4 mu nteko naho amashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi DGPR yagize 5% ayihesha imyanya 2 na PS- Imberakuri igira amajwi 5% nayo ibona imyanya 2.

Ugereranyije n’ amatora y’ Abadepite aheruka yo muri 2013, usanga amashyaka yari asanzwe mu nteko uyu mwaka yaratakaje imyanya hanyuma amashyaka abiri atari asanzwemo abona imyanya.

Abayobozi b’ amashyaka yatsindiye imyanya bose bavuze ko bishimiye ibyavuye mu matora. Komiseri muri FPR Inkotanyi Wellars Gasamagera ku ruhande rwe yavuze ko kuba amashyaka mashya yabonye imyanya mu nteko ari demukarasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa