skol
fortebet

Nyaruguru: Abayobozi babeshye abadepite baratahurwa, bajya no kubabeshyera mu nteko

Yanditswe: Wednesday 13, Jun 2018

Sponsored Ad

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa leta (PAC) uyu mugoroba bihanije abayobozi b’Akarere ka Nyaruguru ngo baje ‘kubatekinika’ nk’uko babigenje ubwo bari babasanze kuri ‘terrain’. Aha naho ariko ngo abaturage barabatamaje.

Sponsored Ad

Nyaruguru bisobanuraga kuri iyi komisiyo ku makosa y’imicungire mibi mu mutungo wa Leta yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri raporo ye ishize.

Poste de santé ya Yanza mu murenge wa Ruheru yubatswe ihenze Leta ariko ntiyakoreshwa kandi yaruzuye, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko yabwiye abagize PAC ko ubu ikora.

Habitegeko ati “Ubu irakora, ikibazo cyari cyarabayeho ni imiyoborere y’ikigo nderabuzima cya Ruheru cyagombaga kuyireberera cyari gifite abakozi bacye. Ariko ubu irakora nta kibazo.”

Inkuru y’ UMUSEKE ivuga ko abagize PAC bahise bagaragaza uburakari, bati “Ni ukubeshywa bwa kabiri.” Ubwa mbere bagiye hano Ruheru ngo babakinira ‘ikinamico’ bagaragaza ko iyi poste de santé ikora kandi idakora.

Depite Cecile Murumunawabo ati “Njyewe igisubizo muduhaye kirambabaje. Banyakubahwa ikintu cyo gutekinika ni amahano ariko iyo utekinika mu buzima mumfashe kubishakira izina.

Twavuye ku karere mutubwira ngo irakora muragenda murayitwereka. Jyewe burya navuyeyo ngirango ni abatekinisiye bagutekinitse Mayor none namwe muradutekinitse.”

Ngo bagezeyo basanze bahakoropye hari umuntu bambitse nk’umuganga n’udukarito nka tubiri turimo imiti nta kindi kintu gihari, abaturage nibo babwiye abadepite ko bababeshye.

Hon Murumunawabo ati “Twarikanze turabaza ngo ,none abaje kwivuza barembye batarakirwa bicara he? Abaturage bavugira rimwe inyuma ngo aha ntihigeze hakora kugeza n’ubu turacyagenda rwa rugendo tujya kwivuza.”

Abadepite bavuze ko ari ibikorwa bigayitse kandi bituma n’abaturage babatakariza ikizere kuko ngo akenshi baba ari indorerwamo ku baturage.

Depite Munyangeyo yagize ati: “ Ariko ubwo urumva Mayor umuturage ikizere yakongera kukugirira ari ikihe mu byukuri? Uraje uramwerekanye mumeze nk’abakina ikinamico ku bantu baje kureba ibibazo by’igihugu! Ukina theatre n’abaturage bawe?Mukinisha abaturage atari namwe hagati yanyu nibura?”
Arakomeza ati: “Ni wowe munyakuri, ni wowe rugero nk’umuyobozi umuturage agiye kugenderaho. Agendera mu kuri yubaha za ndangagaciro z’abanyarwanda, yubaha ubupfura bw’abanyarwanda none ubupfura bubaye ibinyoma?”

Depite Karemera Jean Thierry we yavuze ko byagaragaje ibyo basanzwe bakora, ndetse no muri raporo zindi batanga.

Ati:“ Badukinnye umukino. Ubwo niwo basanzwe bakina n’abaturage no mu zindi gahunda, nicyo twahakuye.”

Mayor ngo yarabeshywe nawe arabeshywa

François Habitegeko yavuze ko icyo gihe ubwo abadepite babeshywe nawe yabeshywe.

Ati “Mu byukuri yenda nshobora kubeshywa nanjye nkabeshya, ariko ntabwo nabeshya abadepite mbigambiriye. Iriya Poste de santé babonye ko idakora kandi niko byari bimeze.”

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere Yves Mungakuzwe yavuze ko yari asanzwe azi ko idakora ariko ngo igihe abadepite bahajyaga we ngo yari azi ko yatangiye gukora.


Perezida w’inama Njyanama y’Akarere Yves Mungakuzwe

Yabisabiye imbabazi avuga ko agiye kujyayo akabikurikirana kuko ngo n’ubu ntikora nkuko bikwiye.

Hon Juvenal Nkusi uyobora PAC yagaye aba bayobozi ko babeshye abadepite bakanabeshyera abaturage bazanye ngo ‘bashushanye’ abadepite ko ibintu bigenda neza.

Hon Karenzi Théoneste umwungirije yavuze ko ‘getekinika’ hejuru y’ubuzima bw’abantu atari ikosa ahubwo ari icyaha gikomeye.

Ati: “iki kibazo n’abakigizemo uruhare muzabikorere raporo yanditse igaragaza n’ingamba bafatiwe muyiduhe. Ibintu nkibi ntabwo bishobora kwemerwa kuko ni icyaha gikomeye. Urabeshya inzego z’igihugu, uzibeshya mu bijyanye n’ubuzima bw’abantu?”
Iyo poste de santé yubatswe mu murenge wa Ruheru yuzuye mu mwaka ushize itwaye 27 935 771Frw.

Bitandukanye n’uko bigenda bakiriye abandi, uku kubonana bigana ku musozo abagize PAC basabye abayobozi ba Nyaruguru gusohoka mu cyumba bakagenda hakaza abandi, nubwo bo bagaragagazaga ko hari ibindi bisobanuro bagishaka gutanga.

Ibitekerezo

  • Gutekinika biramaze kugwira hakwiye kujyaho itegeko ribihana

    Abadepite nibo batuma abayobozi bababeshya bakabaye bahana aba bayobozi ba Nyaruguru bikabera isomo abandi bafite imyumvire yo gutekinika

    Ariko disi abaturage baragowe abayobozi basigaye babakiniraho ikinamico yo kubeshya abadepite, nshiye abo baturage b’ I Nyaruguru babwije ukuri abadepite nanjye bimpaye isomo

    Erega abaturage twaragowe nuko mutabibona. Itekinika riri mu nzego zose muri kiguhugu cyacu. Imibare yose itugira aba mbere mu bintu byose aba ari itekinika. Ariko birumvikana niba amatora yose aba ari itekinika murumva abatorwa bakora iki kitari itekinika! ????naho ndetse abanyarwanda twari amabuye! !!!@

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa