skol
fortebet

Nyaruguru: Bamwe mu basenyewe nyakatsi baracyabungana akarago

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru bari batuye mu mazu yari asakajwe ibyatsi ‘nyakatsi’, basenyewe ubwo Leta y’ u Rwanda yafataga icyemezo cyo guca nyakatsi n’ ubu ntibarubakirwa.
Umwe muri aba baturage utifuje ko amazina ye atambutswa mu itangazamakuru, aba mu gikoni yacumbikiwemo na mugenzi we. Iki gikoni akibanamo n’ umuryango we w’ abantu umunani.
Aganira na City radio dukesha iyi nkuru yagize ati “Mbana n’ abantu bagera ku munani, nshumbitse mu murenge wa Kibeho, mu kagari ka (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru bari batuye mu mazu yari asakajwe ibyatsi ‘nyakatsi’, basenyewe ubwo Leta y’ u Rwanda yafataga icyemezo cyo guca nyakatsi n’ ubu ntibarubakirwa.

Umwe muri aba baturage utifuje ko amazina ye atambutswa mu itangazamakuru, aba mu gikoni yacumbikiwemo na mugenzi we. Iki gikoni akibanamo n’ umuryango we w’ abantu umunani.

Aganira na City radio dukesha iyi nkuru yagize ati “Mbana n’ abantu bagera ku munani, nshumbitse mu murenge wa Kibeho, mu kagari ka Gakoma… Baciye nyakatsi ntibatwubakira turakomeza turacyerakera. Ni abantu benshi bagikerakera”
Uyu muturage avuga ko ikibazo cyabo ubuyobozi bukizi ariko ngo ntacyo bujya bubatangariza.

Aba baturage bavuga ko badakodesha ahubwo bagenda bagira amahirwe umuturage akabatiza inzu bakayibamo igihe cyazagera bakayivamo bakajya gushaka ahandi bityo bityo.

Undi muturage yagize ati “Ubusembere inahangaha burahari, ni byo turasembera”

Umuyobozi w’ akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko babizi ko hari abaturage barimo gusembera, mu mvugo itanga icyizere akavuga ko barimo kubakirwa.

Yagize ati “Hari abaturage koko basigaye, bacikanywe, igihe twubakiraga abantu bavanywe muri nyakatsi harimo uwabaga…nk’ umukobwa eeehh akajya iwabo, abo ngabo bagasa n’ abibagiranye ariko nk’ uko ubizi turi kububakira bose ibyo ng’ ibyo ni ikibazo tuzi kandi turi gukurikirana ngo gikemuke”

Hashize irenga 10 Leta y’ u Rwanda ifashe icyemezo cyo guca nyakatsi ku mazu y’ abaturage. Iki cyemezo cyari kigamije kugira ngo Abanyarwanda babeho neza kandi bature heza. Nubwo bimeze aba baturage b’ I Nyaruguru bavuga ko babayeho nabi ndetse ngo nta n’ ubwisungane mu kwivuza bagira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa