skol
fortebet

Nyirasafari, Mukabalisa, Nsanzabaganwa na Rose Mary Mbabazi bagiriye inama abasore n’ inkumi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu Kinyarwanda baravuga ngo, “Ugira umugira inama aba agira Imana”, hari byinshi mwigira kuri twe dushinzwe kubagira inama, aya ni amagambo yavuzwe na Perezida w’ umutwe w’ abadepite akaba n’ umwe mu bahaye impanuro urubyiruko mu kiganiro cyabereye mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda.

Sponsored Ad

Hari kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018, mu muhango wo gutangiza kumugaragaro ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango “Girl2Leader Campaign” bwahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa.

Ku rwego rw’Isi no ku rwego rw’Igihugu cy’ u Rwanda ubu bukangurambanga bwahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa usanzwe wizihizwa ku wa 11 Ukwakira buri mwaka’.

Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’ u Rwanda Madamu Monique Nsanzabaganwa yahishyuriye abana ibana ryo kuba rwiyemezamirimo.

Ati Kuba rwiyemezamirimo bisaba gushyira mu bikorwa ibitekerezo,ugatinyuka. Icyo wakora cyose usabwa displine y’amafaranga ukamenya kuyacunga n’uburyo uyakoresha. Mukwiye kugira imitekerereze ya rwiyemezamirimo. Kugira ngo mugire uwo murongo,mugomba kwiyubakamo icyizere,mukagira imitekerereze ya ‘nta kidashoboka

Minisitiri w’ Urubyiruko Mbabazi Rose Mary yasabye abana b’ abakobwa kwirinda ibishushuko akomoza ku rindazi rya F500 umukobwa ahabwa rikamwicira ejo hazaza.

Ati “Mumenye ko ababashora mu bishuko hari igihe batuma mutakaza. Mwirinde kurarikira ibintu kuko aribyo abashaka kubashuka bitwaza.Ntawundi uzaguhitiramo ubuzima, success starts with you. Ubuyobozi no kugira inshingano bitangira none”

Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda Mukabalisa Donatille yibukije abasore n’ inkumi ko bafite amahirwe yo kugira igihugu cyiza bagomba kubyaza umusaruro.

Yagize ati “ Dufite igihugu cyiza, dufite ubuyobozi bwiza. Nk’urubyiruko rw’abakobwa turasabwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe”

Ikindi Depite Mukabalisa yagize ati “Turifuza kubafasha mu rugendo rwanyu rwo gukurikira neza amasomo yanyu,kugira ngo mubone inama zikwiye kandi zibafashe no kumenya uko mwitwara,mu buzima busanzwe,haba kumenya kwiha icyerekezo, haba kugira imyitwarire iboneye’ kandi ibereye umwana w’umunyarwanda n’umunyarwandakazi,ariko no muri rusangeckugira ngo mwebwe abana mugire umuntu mukuru ubaherekeza mu buzima unabafasha kugira icyizere.”

Minisitiri w’ uburinganire yashimye aho u Rwanda rugeze ruteza imbere umwana w’ umukobwa avuga ko rubikesha Perezida Kagame.

Yagize ati “Mu rwego rwo guteza imbere umwana w’umukobwa, twageze kuri byinshi birimo kumuteza Mu mukino mwakurikiye, mwabonye ko umwana w’umukobwa ari mu nzego z’umutekano,mu burezi byose tubikesha ubuyobozi burangajwe imbere na HE Paul Kagame”

Uyu muhango witabiriwe n’ urubyiruko rugera kuri 320,harimo abakobwa 160 n’ abahungu 60. Bose n’abayobozi bakuru na bakuru babo mu rwego rwo kubatinyura no kubatoza kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza no kuzigirira akamaro banakagirira igihugu cyabo.


Perezida w’ umutwe Abadepite Mukabalisa Donatille

Ubanza ibumoso ni Nsanzabaganwa Monique Visi Guverineri wa BNR


Minisitiri Nyirasafari Esperance w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa