Kigali

Pan African Mouvement irateganya kwagura ibikorwa byayo bikagera ku rwego rw’ umudugudu

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 21 September 2018 Yasuwe: 162

Umuyobozi w’Umuryango ugamije kubohora Abanyafurika (Pan African Mouvement/PAM)-Rwanda, Protais Musoni yavuze ko batangije urugamba rwo kubohora Abanyafurika mu bijyanye n’ubukungu bakaba bashaka ko ibikorwa by’ iyi muvoma bigera ku rwego rw’ umudugudu.

Protais Musoni yabivugiye mu kiganiro n’ abanyamakuru cyagarutse ku itegurwa rya kongere y’Abapanafurikaniste izabera mu Nteko Ishinga Amategeko ku cyumweru tariki 23 Nzeri 2018.

Yagize ati “Ubu turimo gukorera mu tugari tumwe na tumwe, ibikorwa byacu twabitangije mu mirenge yose. Umunsi ibikorwa byacu bizagera ku rwego rw’ umudugudu nibwo indangagaciro za muvoma zizagera ku baturage. Tugomba kuba twabigeze bitarenze imyaka 3”

Avuga ko bakomeje kwigisha indangagaciro z’Ubunyafurika kugira ngo abatuye uyu mugabane bareke kwisuzugura no kwisuzuguza, cyane cyane iyo bigana imico y’ahandi.

Protais Musoni wabaye Ministiri muri Guverinoma y’u Rwanda agira ati "PAM yarabanje irwanya ubucakara buvaho, ikurikizaho kurwanya ubukoloni mu rwego rwa Politiki buvaho, ubu turarwanya ubukoloni mu rwego rw’ubukungu.

"Mbahaye nk’urugero rw’uburyo twakoronijwe, ubundi umuntu ukomeretse yihutira kujya kwa muganga, ariko turashaka ko umuPanafurikaniste nyawe azakomereka agakora ku nyabarasanya aho gushaka peneselini".

Uyu muryango wa PAM-Rwanda uvuga ko urimo kwigisha abantu kwigenga no kwibohora mu bitekerezo ndetse no kwishakamo ibisubizo nyuma y’imyaka itatu umaze utangijwe mu Rwanda.

Amashyirahamwe n’amahuriro y’abantu benshi barenga ibihumbi 30 mu Rwanda kuri ubu bamaze kugerwaho n’inyigisho za PAM, ariko ngo ntabwo intego iragerwaho.

Protais Musoni agira ati "Nzishima abantu mu midugudu yose bageze ku rwego rwo kwigenga mu bitekerezo no kwishakamo ibisubizo, kandi ndumva mu myaka nk’itatu tuzaba tubigezeho".

Avuga ko umuntu uzababazwa n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyangwa indi mico mibi y’ahandi ngo azaba abaye umuPanafurikaniste wa nyawe, kuko ngo bitari ibinyarwanda.

Umuryango PAM kandi ngo ukomeje kwigisha Abanyafurika kwirinda amakimbirane hagati y’ibihugu no kubana nabi, bitewe n’uko ’ababyungukiramo ari abafite intwaro bashaka kugurisha muri abo baturage barwana’.

Igitegekerezo cyo kubohora Abanyafurika cyatekerejwe bwa mbere n’uwitwaga Henry Sylvester Williams ahagana mu mwaka wa 1900, akaba yari agamije kubwira Abanyafurika ubwabo kwanga kugirwa abacakara n’Abanya Burayi n’Amerika.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu Burundi,Gitega yahinduwe umurwa mukuru wa Politiki mu gihe Bujumbura...

Umujyi wa Gitega uri hagati mu Burundi ugiye kuba umurwa mukuru wa politike...
21 December 2018 Yasuwe: 3708 0

Perezida Kagame yagizwe umuyobozi w’umwaka muri Afurika

Ikinyamakuru cyandikirwa ku mugabane wa Afurika ariko kikaba ari umutungo...
20 December 2018 Yasuwe: 1898 1

Ifoto yakunzwe:Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe...

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yitabiriye Ihuriro rya Afurika n’u...
19 December 2018 Yasuwe: 5323 0

Umuvugizi wa FDLR umutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe...

Uwari Umuvugizi wa FDLR,LaForge Fils Bazeye, umutwe wiganjemo abagize...
17 December 2018 Yasuwe: 3214 0

‘Kugira urubyiruko rudafite inzozi ni nko kugira ibimasa ugategereza...

Umuyobozi w’ Itorero ry’ Igihugu Edouard Bamporiki yagaragaje ko Perezida...
14 December 2018 Yasuwe: 1254 0

Hejuru ya 80% ingengabitekerezo ya Jenoside yaragabanutse mu myaka 20...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside...
14 December 2018 Yasuwe: 475 0