skol
fortebet

Papa Francis yakiriye Perezida Kagame n’ umufasha we I Vatican [Amafoto]

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017, Umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika ku Isi Papa Francis yakiriye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu gihugu cya Vatican kiri mu gihugu cy’ u Butaliyani. Bitenyijwe ko baganira ku mubano wa Vatican n’ u Rwanda
Perezida Kagame yaraye ageze i Vatican ku mugoroba wo ku cyumweru, aturutse mu Bushinwa aho naho yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping.
Ibiro by’umukuru w’igihugu bibinyujije kuri twitter byatangazaje ko aba bayobozi bombi (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017, Umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika ku Isi Papa Francis yakiriye Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu gihugu cya Vatican kiri mu gihugu cy’ u Butaliyani. Bitenyijwe ko baganira ku mubano wa Vatican n’ u Rwanda

Perezida Kagame yaraye ageze i Vatican ku mugoroba wo ku cyumweru, aturutse mu Bushinwa aho naho yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping.

Ibiro by’umukuru w’igihugu bibinyujije kuri twitter byatangazaje ko aba bayobozi bombi bahuriye ku kicaro cya Kiliziya Gatolika, i Vatican.

Byitezwe ko abayobozi bombi bashobora no kuganira ku gaciro Leta ya Vatican iha Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Leta y’u Rwanda yakunze gusaba Kiliziya gusaba imbabazi kubera abakilisitu n’abakozi bayo bijanditse muri Jenoside ndetse n’uburyo inyubako zayo zabaye indiri y’ubwicanyi.

Mu nama y’Umushyikirano ishize Perezida Kagame yibajije impamvu Vatican isabira imbabazi abafashe abana ku ngufu ntizisabire abakoze Jenoside.

Iki kibazo Perezida Kagame na Musenyeri Philippe Rukamba bakivuzeho muri iyi nama barangiza bumvikanisha ko ari ikibazo kitari icyo gukemura aka kanya.

Ku rundi ruhande ariko, hari byinshi byo kuganirwaho kuko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta, ifite ishoramari rinini mu burezi, ubuzima, n’ubukerarugendo.

Nko mu burezi, Kiliziya Gatolika ifite amashuri menshi kurusha Leta nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, ku mibare ya 2015.

Mu kiciro cy’amashuri abanza, mu Rwanda hari amashuri abanza 2 752 Kiliziya ifitemo amashuri 1 129 angana na 41% by’amashuri abanza yose ari mu Rwanda, aya Leta ni 716 angana na 26%.

Abaporoso nibo bakurikiraho n’amashuri 635 angana na 23%.

Mu mashuri yisumbuye mu Rwanda hose hari amashuri 1 531, Kiliziya Gatolika ifite amashuri 612 angana na 40%, aya Leta ni 455, angana na 30%.

Abaporoso bafite amashuri yisumbuye 289, angana na 19%.

Perezida Paul Kagame wabatirijwe muri Kiliziya Gatolika ari mu mbaga nini y’Abanyarwanda, babarurwa nk’abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Kiliziya Gatolika ifite kaminuza mu Rwanda, ifite ibikorwa by’ishoramari binyuranye ndetse n’ubutaka butari buto. Ni urwego rufite umwanya munini mu Rwanda.

Muri rusange, nubwo u Rwanda ari igihugu kidashingiye ku myemerere cyangwa idindi iryo ariryo ryose, ibarurarusange ryo mu 2012 ryagaragaje ko 96.5% by’abatuye u Rwanda ari Abakristu, abenshi bakaba abayoboke ba Kiliziya Gatolika bangana na 44.0% by’abaturarwanda.

Amafoto Village Urugwiro Andi mafoto kanda hano Uko Perezida Kagame na Madamu bakiriwe i Vatican

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa