skol
fortebet

Pascal Nyamulinda wahoze ayobora NIDA yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Pascal Nyamurinda wahoze ayobora Ikigo cy’ igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA/National ID Agency), yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali.
Ni mu matora yabaye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2017, asimbuye Mme Monique Mukaruliza wagizwe Ambasaderi w’ u Rwanda I Lusaka muri Zambia.
Pascal Nyamulinda yatowe ku majwi 161 mu gihe uwo bari bahanganye Aurore Umuhoza yagize amajwi 35
Nyamulinda Pascal watsindiye kuba Meya wa 8 w’Umujyi wa Kigali, yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe (...)

Sponsored Ad

Pascal Nyamurinda wahoze ayobora Ikigo cy’ igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA/National ID Agency), yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali.

Ni mu matora yabaye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2017, asimbuye Mme Monique Mukaruliza wagizwe Ambasaderi w’ u Rwanda I Lusaka muri Zambia.

Pascal Nyamulinda yatowe ku majwi 161 mu gihe uwo bari bahanganye Aurore Umuhoza yagize amajwi 35

Nyamulinda Pascal watsindiye kuba Meya wa 8 w’Umujyi wa Kigali, yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kuva muri 2007 ubwo wari ukiri umushinga NID (National ID Project), akaba yari yasimbujwe kuri uyu mwanya mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 03 Gashyantare 2017.

Ni umugabo ufite imyaka 53, akaba afite impamyabumyi ya Kaminuza muri International Public Affairs (ibirebana imibanire n’ibihugu), yize kandi Project Management (gucunga imishinga).

Pascal Nyamulinda yahise arahirira izi nshingano nshya yatorewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa