skol
fortebet

Pascal Nyamulinda wari umaze umwaka ayobora umugi wa Kigali yeguye

Yanditswe: Wednesday 11, Apr 2018

Sponsored Ad

Nyamulinda Pascal wari umaze umwaka umwe n’ iminsi itageze ku kwezi ayobora umugi wa Kigali yanditse asaba kwegura kuri uyu mwanya w’ ubuyobozi ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.

Sponsored Ad

Ejo tariki 10 Mata 2017 nibwo Nyamulinda watowe tariki 17 Gashyantare umwaka ushize yanditse asaba kwegura nk’ uko Perezida wa Njyanama y’ umugi wa Kigali Rutabingwa Athanase yabitangaje.

Rutabigwa yavuze ko yabandikiye ibaruwa ngufi avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Rutabingwa yavuze ko Njyanama izaterana ikareba igikurikiraho.

Nyamulinda ufite imyaka 55, yahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA).

Yagiye ku buyobozi bw’ umugi wa Kigali asimbuye Monique Mukaruliza wagizwe ambasaderi w’ u Rwanda muri Zambia.

Tariki 17 Gashyantare 2017 ubwo Pascal Nyamulinda yatorwaga dore uko byari byifashe

Ibitekerezo

  • NTIMUKAVUGEKO YARI YATOWE, MUGE MUVUGAKO YARI YATORANIJWE NTA MATORA ABA MU RWANDA KEREKA AYUMUKURU W’IGIHUGU. YATOWE NA NDE?????

    NTIMUKAVUGEKO YARI YATOWE, MUGE MUVUGAKO YARI YATORANIJWE NTA MATORA ABA MU RWANDA KEREKA AYUMUKURU W’IGIHUGU. YATOWE NA NDE?????

    namba uvugako ntamatora Aba murwanda kucyi uvugako Habaho aya perezida, kd Aya perezda nayo Aramatora, muge mureka gusebamya kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa