skol
fortebet

Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Rulindo abaturage bati “Tugukomeyeho” [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida wa FPR inkontanyi, kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga yiyamamarije mu Karere ka Rulindo mu ntara y’ amajyaruguru abaturage bati “tugukomeye tuzagutora 100%”.
Ni igikorwa gikomeje cyo kwiyamamaza kw’ abakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.
Aba bakandida uko ari batatu bazengeruka mu turere n’ intara bitandukanye bageza ku baturage imigabo n’ imigambi babahishiye.
Umuturage w’ I Rulindo wafashe ijambo yashimye aho igihugu kigeze (...)

Sponsored Ad

Umukandida wa FPR inkontanyi, kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga yiyamamarije mu Karere ka Rulindo mu ntara y’ amajyaruguru abaturage bati “tugukomeye tuzagutora 100%”.

Ni igikorwa gikomeje cyo kwiyamamaza kw’ abakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Aba bakandida uko ari batatu bazengeruka mu turere n’ intara bitandukanye bageza ku baturage imigabo n’ imigambi babahishiye.

Umuturage w’ I Rulindo wafashe ijambo yashimye aho igihugu kigeze mu iterambere avuga ko kibikesha Paul Kagame.

Uyu muturage yakomoje ku burezi kuri bose, ubuhinzi n’ ubworozi gahunda ya He for She aho u Rwanda ruyoboye ibihugu byose byo ku isi muri iyi gahunda yo gushyigikira ihame ry’ uburinganire hagati y’ abagabo n’ abagore. avuga ko ibi byose bihagaze neza kubera Paul Kagame. Yongeraho ko intara y’ amajyaruguru izamutora ijana ku ijana.

Kagame yunze mu ry’ abaturage bavuga ko gutora Kagame ari ukwiteganyiriza ashimangira ko ibyiza biri imbere.

Yagize ati “Mwahoze mu bivuga ko ibyiza biri imbere. Niho biri koko.”

Umukandida Kagame akaba n’ umuyobozi wa FPR INKONTANYI yavuze ko yatojwe kurinda ibyagezeho no kuburizamo uwagezerageza kubisenya.

Ati “Ibikorwaremezo, amashuri, imihanda, …. Tubyubakire hamwe twese tubirindire hamwe twese. FPR twatojwe kubaka, ntabwo twatojwe gusenya ahubwo twatojwe kurwanya abasenya”

Uyu mukandida yavugaga ijambo yakwitsa abaturage bati “tugukomeyeho”.

Kagame yakomoje ku mvugo y’ abaturage bamwijeje ko bazamutora 100% avuga ko icyo 100% bivuze.

Ati “100% mu matora yo mu kwa munani bivuze 100% no mu bikorwa”

Yongeraho ati “Ubwo rero birumvikana ko niteguye gufatanya namwe, icyizere hagati yanjye namwe ni 100%”

Nyuma yo kwiyamamariza mu murenge wa Bushoki mu kibuga cya Gasiza, uyu mukandida arakomereza iki gikorwa I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

AMAFOTO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa