skol
fortebet

Paul Rusesabagina yahishuye ko ubwo yatabwaga muri yombi yari aziko agiye mu Burundi

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuwa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020, Paul Rusesabagina watangiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, yatangaje ko yatawe muri yombi yari azi agiye mu Burundi mu nama z’amatorero yatumiwemo n’umupasiteri.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na The New York Times kuri uwo munsi, Rusesabagina yagitangarije ko yisanze ku kibuga cy’indege cya Kigali, i Kanombe avuye ku kibuga i Dubai muri Leta y’Ubumwe bw’Abarabu.

Yatangarije iki gitangazamakuru ko tariki ya 29 Kanama yasohotse mu ndege, asanga azengurutswe n’abasirikare b’u Rwanda. Icyo gihe ni bwo yamenye ko atari mu Burundi, ahubwo ari mu Rwanda.

Gusa nta byinshi Rusesabagina yabivuzeho mu kiganiro yagiranye n’iki gitangazamakuru cyo muri Amerika.

Nk’uko byatangajwe mbere, umuryango wa Paul Rusesabagina uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wavuze ko yavuye mu rugo tariki ya 27 Kanama 2020, uwo munsi ngo ni nawo baherutse kuvugana atarafatwa. Ntiwamenye ahandi yerekeje.

Gusa mu kiganiro Radio Ijwi ry’Amerika yagiranye na Faustin Twagiramungu usanzwe ari Umuvugizi w’ihuriro mpuzamashyaka rya MRCD Ubumwe, yavuze ko yamenye ko Rusesabagina yari afite ingendo muri Afurika. Bivuze ko igihugu cyo muri Afurika yari kugenderera cyaba ari u Burundi nk’uko yabitangaje.

Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 31 Kanama 2020 rwerekanye uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko, tariki ya 6 Nzeri, Perezida Kagame wagiriraga ikiganiro kuri RBA, ahishura ko uyu musaza yafashwe yizanye mu Rwanda.

Ibi byashimangiwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd. Col. Jannot Ruhunga, wavuze ko koko uyu Rusesabagina usanzwe ari Visi Perezida w’ihuriro mpuzamashyaka ya MRCD Ubumwe yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Ibitekerezo

  • Biratangaje kubyabaye gusa njyewe ntago nabyizera rwose cyeretse nibura numvise abyivugiye himself...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa