skol
fortebet

Perezida Ali Bongo yagarutse mu Rwanda mu ruzinduko rw’ umunsi umwe

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba waherukaga mu Rwanda mu mezi atanu ashize kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’ umunsi umwe.
Ku isaha ya Saa tanu nibwo Perezida Ali Bongo yageze ku kibuga cy’ indege cya Kigali I Kanombe aho yakiriwe n’ abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.
Muri uru ruzinduko rw’ umunsi (...)

Muri uru ruzinduko rw’ umunsi umwe biteganyijwe ko Perezida Ali Bongo agirana ibiganiro na mugenzi w’ u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Bongo yaherukaga mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2017 icyo gihe akaba yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame.

Perezida Kagame na mugenzi baheruka guhurira mu Nteko Rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu 2018, yanahuriranye n’itangira rya manda ya Kagame nk’umuyobozi wayo.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya Rwandair ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda n’inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk’inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

U Rwanda na Gabon basinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

Kugeza muri 2012 ibihugu byombi byari bifitanye umubano ushingiye kuri politiki ariko bitaratangira ibijyanye no kohererezanya ibicuruzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa