skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ abayobozi batatu bashya

Yanditswe: Tuesday 10, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ abayobozi batatu barimo Dr Uwera Claudine uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ndetse n’abayobozi babiri mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Mata 2018, nibwo Umukuru w’Igihugu yakiriye indahiro z’ abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma.
Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ abayobozi batatu barimo Dr Uwera Claudine uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ndetse n’abayobozi babiri mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Mata 2018, nibwo Umukuru w’Igihugu yakiriye indahiro z’ abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma.

Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi naho Gatete Claver wari kuri uyu mwanya agirwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

Dr. Uzziel Ndagijimana yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi naho umwanya Ambasaderi Gatete yagiyeho wari ufitwe na Musoni James.

Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.

Dr Uwera yari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki. Yabaye Umuyobozi w’Agashami k’Imari [Economics] muri iyi kaminuza. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Suède mu bijyanye n’ubukungu ariko mu Gashami k’Ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa