skol
fortebet

Perezida Kagame arasura abatuye Nyagatare, impanuro zikomeye yakunze kuhatangira

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Bwa mbere mu mwaka wa 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasura abaturage hanze y’Umujyi wa Kigali, aho aza gusura abaturage bo mu Ntara y’i Burasirazuba, mu karere ka Nyagatare.
Uru ruzinduko ararukorera mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Matimba na Karangazi, uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017.
Mu myaka itandukanye ubwo yasuraga iyi ntara, Umukuru w’Igihugu yakunze kunenga abayobozi batubahiriza inshingano zabo zo kurinda abana w’u Rwanda kurwara bwaki.
Tariki ya (...)

Tariki ya 14 Ugushyingo 2014, ubwo yasuraga akarere ka Kirehe, yagarutse ku kibazo cya bwaki n’amavunja.

Icyo gihe yavuze ko atiyumvisha uburyo iyi ntara ari iya mbere irangwamo inka nyinshi, ariko ugasanga abana baho barwaye bwaki.

Mu zindi ngendo zitandukanye kandi yakunze kugaruka ku bana batajyanwa mu ishuri, abayobozi bikubira ibigenerwa abaturage n’ibindi.

Perezida Kagame kandi yakunze gusaba abatuye iyi ntara guhaguruka bakitabira umurimo bakabyaza umusaruro ibishanga bagiye batunganyirizwa bahingamo umuceri, by’umwihariko ashimira abatuye mu karere ka Nyagatare uburyo bavuye mu magambo bagashishikazwa no kwiteza imbere.

Ubwo yasuraga akarere ka Nyagatare tariki ya 13 Ugushyingo 2014, Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibikorwa yiboneye bigaragaza ko inzara muri ako karere yacitse burundu bitandukanye na mbere aho wanyuraga ku muhanda ukayibona.

Icyo gihe Umukuru w’igihugu yanenze iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere. Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge bagaha ubuzima bwabo agaciro, bakayoboka gahunda zishyirwaho zigamije kubashakira imirimo yabatunga kandi ikanateza igihugu imbere.

Mu byitezwe muri iyo ntara, Umukuru w’Igihugu ashobora kwishimira ni uburyo hari kugenda hanozwa ibijyanye no kuhirira imyaka ndetse kugeza n’imusozi.

Iki gikorwa kizazamurwa n’umushinga w’umuryango wa Howard Buffet Foundation uyoborwa n’ uyu mugabo(Howard Buffet), uteganya kuhira hegitari zisaga 1,206 mu gishanga cya Cyambwe mu karere ka Kirehe, mu mushinga wiswe Nasho II.

Perezida Kagame yakunze kunenga abayobozi bihariye inka zagenewe abaturage muri gahunda ya Girinka, anibutsa ababyeyi kujyana abana mu ishuri kandi bakabaha ibyangombwa bikwiye.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa