skol
fortebet

Perezida Kagame ari ku rutonde rw’ abafite ijambo rikomeye muri Afurika

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

‘New African Magazine’ ku rutonde rwayo ngarukamwaka rw’ Abanyafurika 100 bafite ijambo rikomeye ku mugabane w’ Afurika yashyizemo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.
Urutonde rw’ uyu mwana wa 2017 ruragaragaraho abareperezida batatu gusa mu barenga 50 bayobora ibihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.
Abo 100 ni abafite ijambo rikomeye mu nzego umunani zirimo politiki n’imirimo ya leta; ubucuruzi n’imari; imiryango itegamiye kuri leta n’impirimbanyi; uburezi; ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga (...)

Sponsored Ad

‘New African Magazine’ ku rutonde rwayo ngarukamwaka rw’ Abanyafurika 100 bafite ijambo rikomeye ku mugabane w’ Afurika yashyizemo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.

Urutonde rw’ uyu mwana wa 2017 ruragaragaraho abareperezida batatu gusa mu barenga 50 bayobora ibihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.

Abo 100 ni abafite ijambo rikomeye mu nzego umunani zirimo politiki n’imirimo ya leta; ubucuruzi n’imari; imiryango itegamiye kuri leta n’impirimbanyi; uburezi; ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya; itangazamukuru; ubugeni n’umuco na siporo.

New African Magazine yavuze ko ‘Abakuru b’ibihugu batatu bonyine aribo baje ku rutonde muri uyu mwaka. Nana Akufo-Addo wa Ghana, Paul Kagame w’u Rwanda na Alpha Condé wa Guinea. Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo nawe yaje kuri uru rutonde mu rwego rwa politiki n’imirimo ya leta kubera uburyo yabaye mu cyimbo cya Perezida Buhari ubwo atari mu gice kinini cya 2017.’

Ikomeza ivuga ko ari ubwa uru rutonde rugaragayeho abagore benshi kuva rwatangira gukorwa mu myaka itanu ishize, urw’ uyu mwaka ruri abagore 42.

Nigeria niyo ifite abantu benshi kuri uru rutonde bagera kuri 21, Afurika y’Epfo ikayigwa mu ntege n’abantu 14. Muri rusange abari kuri urwo rutonde bava mu bihugu 31.

Gikomeza kigira kiti “Abantu bazwi binjiye kuri uru rutonde barimo ababyinnyi ba Triplets Ghetto Kids bo muri Uganda, umwanditsi ukomoka muri Ghana ukora mu kinyamakuru British Vogue, Edward Kobina Enninful n’umukinnyi w’iteramakofe mu bafite ibiro byinshi, Umunyanijeriya ufite ubwenegihugu bw’umwongereza, Anthony Joshua.”

Uru rutonde rugaragaraho n’abaherwe kuri uyu mugabane barimo Aliko Dangote (Nigeria), Mohammed Dewji (Tanzania) mu rwego rw’ubucuruzi, n’abandi nka Isabel dos Santos na Jean-Claude Bastos de Morais bo muri Angola.
Umwanditsi Mukuru w’iki kinyamakuru, Anver Versi, yasobanuye ko bajya gukora uru rutonde rw’abavuga rikijyana kuri uyu mugabane, harebwe abantu bakoze ibikorwa bifatika byazanye impinduka cyangwa bikabera abandi urugero.
Andi mazina azwi twavuga ari kuri uru rutonde
Turebye nko mu rwego rwa politiki, harimo nka Amina J. Mohammed wo muri Nigeria, ubu ni Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.
Barimo George Weah wigeze kwegukana Ballon d’or uri guhatanira kuyobora Liberia; Umwami Mohammed VI wa Maroc; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga; Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na Vera Songwe wo muri Cameroon.

Barimo kandi Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Dr Tedros Ghebreyesus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.

Mu bucuruzi harimo Makhtar Diop, Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika, Jean-Claude Bastos de Morais wo muri Angola washinze Quantum Global, Strive Masiyiwa wo muri Zimbabwe washinze Econet Wireless na Elon Musk ukomoka muri Afurika y’Epfo washinze PayPal, SpaceX, Tesla na OpenAI.

Mu bafite impinduka baharanira, twavuga nka Haben Girma, Umukobwa w’imyaka 29 uvuka ku babyeyi bo muri Eritrea na Ethiopia, ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona, ariko mu 2013 yarangije mu ishuri ry’amategeko muri Kaminuza ya Harvard. Ubu aharanira ko abafite ubumuga bahabwa uburenganzira busesuye hagendewe ku byo bakeneye.

Mu burezi harimo Fred Swaniker wo muri Ghana washinze African Leadership Academy; Carlos Lopes, umwarimu muri Kaminuza ya Cape Town; mu itangazamakuru harimo nka Julie Gichuru wo muri Kenya, Trevor Noah wo muri Afurika y’Epfo na Khadija Patel, Umwanditsi Mukuru wa Mail & Guardian muri Afurika y’Epfo.

Mu bugeni n’umuco harimo abahanzi nka WizKid wo muri Nigeria, Chimamanda Ngozi Adichie nawe wo muri Nigeria, Tinashe wo muri Zimbabwe, umunyamideli wo muri Somalia, Halima Aden, Triplets Ghetto Kids bo muri Uganda n’abandi.
Mu bakinnyi kandi harimo Mohammed Salah, Umunyamisiri ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Mo Farah ukomoka muri Somalia waciye uduhigo mu kwiruka, Caster Semenya wo muri Afurika y’Epfo, Eniola Aluko wo muri Nigeria ariko ukinira ikipe y’Umupira w’amaguru y’abagore y’u Bwongereza, Faith Kipyegon wo muri Kenya na Kagiso Rabada, umukinnyi ukomeye wa cricket muri Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa