skol
fortebet

Perezida Kagame asanga gucyura impunzi z’ Abarundi atari wo muti w’ ibibazo biri mu Burundi

Yanditswe: Sunday 18, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangaje ko gusubiza iwabo Abarundi bahungiye mu Rwanda atari wo muti w’ibibazo iki gihugu gifite ahubwo ko mbere yo gufata uyu mwanzuro hakwiye kubanza kurebwa ku ngaruka wagira.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016 nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku magambo y’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, wagenwe nk’umuhuza mu kibazo cy’u Burundi, wavuze ko ibihugu bicumbikiye Abarundi (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangaje ko gusubiza iwabo Abarundi bahungiye mu Rwanda atari wo muti w’ibibazo iki gihugu gifite ahubwo ko mbere yo gufata uyu mwanzuro hakwiye kubanza kurebwa ku ngaruka wagira.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016 nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku magambo y’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, wagenwe nk’umuhuza mu kibazo cy’u Burundi, wavuze ko ibihugu bicumbikiye Abarundi byabohereza mu gihugu cyabo.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, impunzi z’Abarundi zigera hafi ku bihumbi 80 zahungiye mu Rwanda nyuma y’imvururu zibasiye iki gihugu ziturutse kuri kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Mkapa wari mu Burundi mu ntangiriro z’uku kwezi yavuze ko ibihugu bicumbikiye abadashyigikiye u Burundi byabasubiza mu gihugu cyabo.

Kuri iki Perezida Kagame yavuze ko ‘hari ibintu byinshi biba bikwiye kurebwa’. Yongeyeho ko hakwiye ibiganiro mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa mu gushakira umuti ikibazo naho ubundi ‘guhambiriza abantu’ ngo ntabwo ari ibintu bigoranye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mbere yo gusaba izi mpunzi ko zisubira mu gihugu cyazo, hari ibintu byinshi bikwiye kurebwa; birimo impamvu ndetse n’ingaruka bishobora kuba byatera.

Ati “Ubu tuzabyuke maze tubwire impunzi z’Abarundi 80 000 ziri inaha ngo nimutahe ibintu bimeze neza? […] Kubwira impunzi ngo nimufate utwangushye mutahe biroroshye. Ikibazo ni ingaruka byatera kuri izo mpunzi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hakwiye ibindi bisobanuro kuri iki naho ubundi ‘guhambiriza abantu biroroshye, bagasubira iyo bavuye gusa ingaruka zabyo ziruta kubirukana ubwabyo’.

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gukemura ibibazo u Burundi bufite ndetse n’aho bishoboka mu Karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa