skol
fortebet

Perezida Kagame ejo azatanga ikiganiro mu nama y’ umuryango ‘Mo Ibrahim’ ujora ubutegetsi bwa Afurika

Yanditswe: Friday 27, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango wa Afurika yunze ubumwe Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018 azaha ikiganiro abitabiriye inama y’ umuryango Mo Ibrahim ujora ubutegetsi n’ imiyoborere by’ abakuru b’ ibihugu bya Afurika.

Sponsored Ad

Umuherwe Mo Ibrahim washinze umuryango Mo Ibrahim Foundation yavuze ko abakuru b’ ibihugu anenga atari abatindana ubutegetsui ko ahubwo anenga ababukoresha nabi.

Uyu mugabo w’ imyaka 71 ufite ubwengehugu bwa Sudani n’ ubw’ Ubwongereza azwiho imvugo z’ ubuhanga zinenga abakuru b’ ibihuguhu by’ Afurika n’ imiyoborere yabo.

Yabwiye KT Press kuri uyu wa Gatanu ati “Ntabwo nenga abakuru b’ ibihugu bya Afurika batinda ku butegetsi, nenga gusa abakoresha nabi ubutegetsi. Hari itandukaniro hagati yabyo”.

Yongeyeho ati “Hari abakuru b’ ibihugu bakora neza abo ntago tubanenga ahubwo turabakunda”.


Umuherwe Mo Ibrahim

Muri 2006 nibwo uyu muherwe yatangije umuryango Mo Ibrahim foundation ujora ubutegetsi n’ imiyoborere muri Afurika.

Buri mwaka uyu muryango ugenera igihembo umuyobozi watoranyijwe mu bandi. Uyu mwaka iki gihembo kizahabwa Madamu Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia, uyu niwe mugore wa mbere wabaye Perezida muri Afurika.

Iyi nama izasozwa ku cyumweru tariki 29. Iyi nama izanitabirwa na Perezida wa Cote d’ Ivoire Alassane Ouattara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa