Kigali

Amafoto: Perezida Kagame n’ umufasha we bakiriye Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe

Amakuru   Yanditwe na: 29 December 2016 Yasuwe: 960 0

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame kuri uyu wa 29 Ukuboza 2016 bakiriye Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada ndetse n’umufasha we Nana Trovoada.

Nta byinshi byatangajwe kubyo Perezida Kagame yaba yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Trovoada.

Trovoada kuwa Mbere tariki ya 26 yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, anasaba imiryango mpuzamahanga kutarangara kugirango ibyabaye mu Rwanda hatazagira ahandi biba.

Bucyeye bwaho yasuye ingoro ndangamurage y’amateka y’ubwami iherereye i Nyanza mu Rukari.

Patrice Emery Trovoada w’imyaka 54 ni Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe kuva mu Ugushyingo 2014.Gusa na mbere yaho yari yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe kuva muri Kanama 2010 kugeza mu Ukuboza 2012.

São Tomé et Príncipe ni igihugu kiri mu nyanja ya Atlantique. Gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 192, kikagira ubuso bwa kilometero kare 964.Ururimi rw’igihugu ni Igiporutigali.



Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kuba AU yari ibeshejweho n’inkunga z’amahanga byatumaga ikora ibibereye...

Perezida wa Republika Paul Kagame avuga ko amavugurura y’umuryango wa...
23 September 2017 Yasuwe: 400 0

Gisagara: Abubakiwe umudugudu barifuza Perezida Kagame mu kuwutaha

Abatishoboye bo mu karere ka Gisagara barimo kubakirwa umudugudu w’...
20 September 2017 Yasuwe: 582 0

Royal TV yahagaritse ibiganiro byayo mu Rwanda

Royal TV yamaze gufunga imiryango y’abo nk’uko byemezwa n’abakozi bakoragamo...
19 September 2017 Yasuwe: 1226 1

Perezida Kagame yahuye na Macron, Netanyahu na Minisitiri w’Intebe...

Perezida wa Republika Paul Kagame uri New York muri Leta Zunze Ubumwe...
19 September 2017 Yasuwe: 2342 0

Mpayimana agiye kugerageza amahirwe ye mu matora y’abadepite

Umukandida wigenga, Mpayimana Phillippe, yamaze gutangaza ko agiye guhatana...
18 September 2017 Yasuwe: 1290 0

Perezida Kagame ategerejwe i New York mu nama ku bushabitsi

Perezida Kagame mu cyumweru gitaha azatanga ikiganiro mu nama y’ abakuru...
17 September 2017 Yasuwe: 376 0