skol
fortebet

Perezida Kagame na Madamu we batoye abadepite [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umufasha we Jeannette Kagame kuri iki Cyumweru tariki 2 Nzeli 2018 bitabiriye amatora y’ abadepite.

Sponsored Ad

Umukuru w’ igihugu n’ umufasha we batoreye mu mujyi wa Beinjing mu gihugu cy’ u Bushinwa aho bageze kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nzeli. Biteganyijwe ko kuri uyu wa 3 Nzeli Perezida Kagame na Jeannette Kagame bazitabira inama ikomeye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’

Abanyarwanda bari mu mahanga nibo babanjirije abandi gutora abadepite, biteganyijwe ko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu batora abadepite kuri uyu wa 3 Nzeli, naho amatora abadepite y’ ikiciro cy’ abagore n’ ay’ ikiciro cy’ urubyiruko ateganyijwe bukeye bwaho tariki 4 Nzeli.

Uretse abanyarwanda bari mu mahanga batoye kuri uyu wa 2 Nzeli, no mu turere twose tw’ u Rwanda abafite ubumuga barimo gutora umudepite w’ ikiciro cy’ abafite ubumuga.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa