skol
fortebet

Perezida Kagame na mugenzi we wa Qatar baganiriye banakurikirana isinywa amasezerano atatu

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bagiranye ibiganiro ku mubano w’ ibihugu byombi banakurikirana umuhango w’ isinywa ry’ amasezerano atatu agamije inyungu z’ ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018 nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’ iminsi ibiri agirira mu gihugu cya Qatar aho yakiriwe na Emir Sheikh Tamim mu ngoro ya Amiri Diwan i Doha.

Nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byabitangaje, “Abayobozi bombi n’intumwa bayoboye bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi ku musozo w’ibiganiro, aba bayobozi bakurikirana isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’impande zombi. Arimo amasezerano mu bijyanye n’indege, amasezerano ku guteza imbere no kurengera ishoramari n’amasezerano y’ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.”

Aba bayobozi banaganiriye ku kuzamura ubutwererane hagati ya Leta ya Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Perezida Kagame ayoboye muri uyu mwaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yasuye ibice bitandukanye birimo Ikigega cya Qatar giteza imbere Uburezi, ubumenyi n’abaturage, aho yanasuye Isomero ry’Igihugu rya Qatar n’ibindi bikorwa.

Abanya-Qatar bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda, ndetse mu kwezi gushize rwakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse muri icyo gihugu barambagiza amahirwe ahari.

Bakiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB); Minisiteri zirimo iy’Ibikorwaremezo, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Uburezi, iy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, n’Ikigo cy Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.

Iryo tsinda ryari riyobowe na Sheikh Faisal bin Thani Al-Thani, umwe mu bagize umuryango uyoboye Qatar, akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishoramari mu kigo ‘Qatar Investment Authority’.

Ni ikigo cya leta gifatwa nk’ikigega cyagoboka igihugu mu bihe biri ngombwa. Gikora ishoramari imbere mu gihugu no mu mahanga. Iki kigo cyashinzwe mu 2005, kibarirwa umutungo wa miliyari $300.

Igihugu cya Qatar gisanzwe gifite sosiyete ikora ubwikorezi bwo kirere ikorera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa