skol
fortebet

Perezida Kagame na Netanyahu baganiriye no kugufungura ambasade mu Rwanda

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’ Intebe wa Isael baganiriye ku mubano w’ ibihugu byombi banakomoza kuri gahunda ya Israel yo gufungura ambasade mu Rwanda.

Sponsored Ad

Kagame na Netanyahu bahuriye I New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho bombi bitabiriye inama y’ inteko rusange y’ umuryango w’ Abibumbye irimo kuba ku nshuro ya 73.

Mu mpera z’ umwaka ushize tariki 28 Ugushyingo 2017 nibwo Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kiri mu myiteguro yo gufungura ambasade yacyo mu Rwanda. Icyo gihe we na Kagame bari bahuriye muri Kenya mu muhango w’ irahira rya Uhuru Kenyatta Perezida wa Kenya.

Mu butumwa Perezida Kagame yanditse kuri Twitter mu masaha make ashize yavuze ko ‘yagiranye umuhuro mwiza na Minisitiri w’Intebe Netanyahu bakaganira ku kongera ingufu mu bufatanye bwa Israel na Afurika bubyara inyungu kuri buri ruhande, bongera kuganira ku mubano w’ibihugu byombi harimo no gufungura vuba ambasade mu Rwanda’.

U Rwanda na Israel bibanye neza ndetse hari amakuru avuga ko Israel irimo kuvuganira u Rwanda ngo ruzashobore kwinjira bigize mu muryango Mpuzamahanga w’ Ubukungu Organization for Economic Co-operation and Development (OECD). Uyu muryango ugize n’ ibihugu 36 byo ku migabane itandukanye Afurika itarimo.

Ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire. Israel yakira abanyeshuri b’ abanyarwanda bakeneye gukarishya ubumenyi by’ umwihariko mu bijyanye n’ ubuhinzi.

Ibitekerezo

  • Byaba ari byiza tubonye Israeli Embassy I Kigali.Ariko nk’umukristu,nagirango ngire icyo mvuga ku byerekeye abantu bibeshya ko ISRAEL ikiri "ubwoko bw’imana".Kera koko,bari ubwoko bw’imana.Kubera ko bayumviraga.Ariko nyuma yaho,Abayahudi bakomeje kwigomeka ku mana kugeza ubwo yohereje Abaroma basenya umujyi wa Yerusalemu mu mwaka wa 70 nkuko Yesu yasize abihanuye muli Luka 19:41-44.Jerusalem yasenywe na General witwaga Titus nkuko History ibivuga.Ndetse n’i Roma hari inyubako ibyerekana (Titus Ark).
    Impamvu ikomeye cyane ituma Imana itemera Abayahudi,tuyisanga muli Bible.Bible ivuga ko "umuntu wese utemera ko YESU ari umwana wayo itamukunda,ndetse itazamuha umuzima bw’iteka ".Bisome muli Yohana 3:16.Kugeza uyu munsi,ntabwo Abayahudi bemera ko YESU ari umwana w’imana.Kuba bazi kurwana,sicyo gituma Imana ibemera.
    Ibiri amambu (on the contrary),Imana ibuza abakristu nyakuri kurwana no kwicana.

    Nkunda Israel kandi nkunda ko na muzehe ayikunda!vive Israel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa