skol
fortebet

Perezida Kagame nawe yasubije Michaëlle Jean ku rubanza rwa Diane Rwigara

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, ari I Paris yasubije Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa Michaëlle Jean uherutse gutsindwa na Louise Mushikiwabo ko ‘ubutabera bw’ u Rwanda bwigenga’

Sponsored Ad

Tariki 8 Ugushyingo nibwo Umunyakanadakazi Michaëlle Jean, ukiyoboye Francophonie kugeza muri Mutarama yanditse kuri Twitter asaba u Rwanda gushishoza cyane mu rubanza rwa Diane Rwigara (impirimbanyi) na nyina Mukangemanyi Adeline.

Perezida Kagame aganira n’ Umunyamakuru w’ Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP yagize ati “Ubutabera bw’ u Rwanda burigenga buri wese agomba kubimenya. Iki kibazo ntaho gihuriye na Francophonie”

Ubutumwa bwa Michaëlle Jean abarimo ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga babuhuje no kuba Mushikiwabo yaratsinze Michaëlle Jean mu matora yo guhatanira kuyobora Francophonie. Amb. Nduhungirehe yagize ati “Ubusharire bwo gutsindwa butesha umutwe”

Ubushinjacyaha buherutse gusabira Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara imyaka 22 y’ igifungo.

Diane Rwigara araregwa gukoresha inyandiko mpimbano, no kwangisha abaturage ubutegetsi naho Adeline Mukangemanyi akaregwa gukurura amacakubiri muri rubanda no kwangisha abaturage ubutegetsi.

Perezida Kagame yaganiriye na AFP, ubwo yari yitabiriye inama y’ amahoro yiswe Forum de Paris sur la paix yitabiriwe n’ abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bagera kuri 70.


Perezida Kagame yasubije Michaelle Jean ko ubutabera bw’ u Rwanda bwigenga

Umunyamakuru yanamubajije ku ikoreshwa ry’ Igifaransa mu Rwanda Perezida Kagame amubwira ko uru rurimi rutigeze ruhagarara kwigishwa mu mashuri yo mu Rwanda kandi ko kurwigisha bikomeje.

Guverinoma y’ u Rwanda iherutse gufata umwanzuro wo kongerera imbaraga ikoreshwa ry’ ururimi rw’ Igifaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa