skol
fortebet

Perezida Kagame yaburiye abayobozi batanga serivisi zitanoze

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yongeye gusaba abayobozi b’ inzego z’ ibanze kurushaho gutanga serivisi zinoze ababurira ko atakomeza kubibasaba ahubwo hari igihe kizagera akisaba icyo akwiriye gukora.
Ubutumwa Perezida Kagame yabutanze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017, ubwo hatangazwaga uko uturere twarushanyijwe kwesa imihigo ya 2016/17. Abayobozi bakongera gusinyana n’ umukuru y’ imihugu imihigo ya 2016/2017.
Perezida Kagame yashimiye uturere twaje imbere mu kwesa imihigo, avuga (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yongeye gusaba abayobozi b’ inzego z’ ibanze kurushaho gutanga serivisi zinoze ababurira ko atakomeza kubibasaba ahubwo hari igihe kizagera akisaba icyo akwiriye gukora.

Ubutumwa Perezida Kagame yabutanze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017, ubwo hatangazwaga uko uturere twarushanyijwe kwesa imihigo ya 2016/17. Abayobozi bakongera gusinyana n’ umukuru y’ imihugu imihigo ya 2016/2017.

Perezida Kagame yashimiye uturere twaje imbere mu kwesa imihigo, avuga ko abashinzwe gusuzuma imihigo bakwiye kunoza uburyo iri suzuma rikorwa ubutaha bakajya bagaragaza imibare(statistiques).

Umukuru y’ igihugu yavuze ko gahunda yo gukorera ku mihigo abayobozi babazwa ibyo bakora hari itera nziza imaze kugeza ku Rwanda. Ashima ko hari icyakosotswe mu mitangire y’ amanota agaragaza uko uturere twesheje imihigo avuga ko nta turere tukigira amanota 90 nk’ uko byabagaho mbere. Perezida Kagame yavuze ko imihigo idakwiye kuba umugenzo.

Ati “Muri iyi myaka tumaze dukorera ku mihigo ntabwo imihigo ikwiriye kuba umugenzo. Imihigo ni igikorwa gikwiriye kuba kigaragaza impinduka ku baturage”

Perezida Kagame yongeye gukomoza ku kibazo cy’ abayobozi badatahiriza umugozi umwe, avuga ko ibi bihombya umuturage.

Yagize ati “Imikoranire. Iki tuzajya tugisubiramo kubera agaciro no kuba kidahari. Hagati y’ inzego, hagati y’ abantu hakwiye kuba imikoranire. Ntabwo biranozwa. Abantu bakwiye gutahiriza umugozi umwe. Erega abatakaza ni abaturage ntabwo ari abo bayobozi batakoze icyo bagombye kuba bakora.”

Tariki 31 Kanama ubwo yakiraga indahiro z’ abayobozi bashya bari binjiye muri guverinoma Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’ abayobozi badakorana avuga ko Minisiteri y’ ubuzima ikwiye gushakira umuti iki kibazo yihereyeho. Icyo gihe yavuze ko abayobozi badakorana hari igihe azajya atangaza amazina yabo.

Abayobozi batanga serivizi zitanoze…….

Umukuru w’ igihugu yakomoje ku bibazo bimaze iminsi aho abaturage batanga mituelle de santé bakamara igihe kinini batarabona abayobozi baterera kashe ku makarita ya mituelle de santé. Avuga ko hari igihe biterwa n’ uko hari abayobozi bagera ku kazi bakerewe kandi bagataha kare bigatuma bakora 30% by’ akazi bakabaye bakora.

Yakomeje ati “Ndabasa abayobozi b’ inzego gutanga serivise nziza. Nkoresheje ijambo gusaba ariko mwumve ikiri inyuma.... guha abaturage serivise nziza ni ngombwa.”

Yongeye ati "Imihigo dushyizeho umukono uyu munsi birumvikana ko nibikurikizwa gutyo abaturage aribo bazabyungukiramo kuko n’ ubundi nibo bahomba iyo habuze imikoranire."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa