skol
fortebet

Perezida Kagame yaburiye Ingabire Victoire ko ashobora gusubira muri gereza

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku mbabazi ziherutse guhabwa imfungwa zirenga 2000 avuga ko zatanzwe byakozwe mu buryo bwo gukemura ibibazo agaragaza ko bitatewe n’ igitutu.

Sponsored Ad

Yabivuze ubwo yari amaze kwakira indahiro z’ abadepite bashya 80 baherutse gutorerwa kwinjira mu nteko.

Yagize ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzererera kuko nta kindi uzakorayo.”

Yakomeje agira ati “Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanga ngo dukangike. Rero, uwashaka yacisha make.”

Mu bagororwa bahawe imbabazi barimo umuhanzi Kizito Mihigo n’ umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi Ingabire Victoire UMUHOZA.

Ingabire ubwo yari agisohoka muri gereza yirinze icyo avuga ku bijyanye na gahunda ye muri politiki. Nyuma yabwiye BBC ko atigeze asaba imbabazi ahubwo yasabye kurekurwa.

Ibitekerezo

  • bamushubijemo c akazisaba konumva yishyizehejuru

    Automatically nimbabazi kuko ntabwo yirekuye Ahubwo yagoriwe imbabazi Ararekurwa.

    Njyewe nk’umukristu,ndagira inama Victoire Ingabire kureka politike,ahubwo agakurikiza inama Yesu yahaye abakristu nyakuri bose muli Yohana 17:16,hababuza kwivanga mu byisi,ahubwo bagashaka mbere na mbere ubwami bw’imana nkuko Matayo 6:33 havuga.Bakabifatanya no gukora akazi gasanzwe kugirango babeho.Politike akenshi itera ibibazo,nubwo hari bamwe ikiza.Impamvu abakristu nyakuri bose bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana nkuko Yesu yabibasabye muli Matayo 24:14,nuko ku munsi w’imperuka,ubwo bwami buzaza bukureho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose nkuko Daniel 2:44 havuga.Hanyuma Yesu ahabwe gutegeka isi yose,ayigire paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Ingabire nareke politike,ashake ubwami bw’imana.

    Ingabire yatuje akagendera mumurongo wigihugu cyacu kigendaraho ubuwe ntabonako dukataje mwiterambere dudakeneye udusubiza inyuma.

    Ingabire yatuje akareka gukomeza kuvuga amagambo akareka dugafatanya muri gahunda yogukomeza guteza igihugu cyacu imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa